Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda

Monday 23 February 2026
    Yasomwe na

Ubuyobozi bw’irushanwa mpuzamahanga ry’amagare ribera mu Rwanda, Tour du Rwanda, bwatangaje ko bwatewe agahinda n’impanuka yabereye i Gabiro ku cyumweru, yahitanye abantu babiri abandi batandatu barakomereka.

Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga X, abategura iri rushanwa bavuze ko iyo mpanuka yabaye mu gihe hasozwaga agace ka mbere k’isiganwa ry’uyu mwaka. Imodoka zari ziherekeje abakinnyi zavuye mu muhanda, zigonga abantu benshi bari bahagaze ku ruhande baje kwihera ijisho irushanwa.


Tour du Rwanda ni isiganwa riba ryahurije abato n’abakuru.

Iryo tangazo ntiryasobanuye imyirondoro y’abahitanywe n’iyo mpanuka cyangwa iy’abakomeretse.

Abayobozi ba Tour du Rwanda bavuze ko abakomeretse bahise bajyanwa kwitabwaho n’abaganga, kandi ko bakomeje gukurikiranira hafi uko ubuzima bwabo buhagaze.

Banagaragaje ko inzego za polisi zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

Agace ka mbere k’iri rushanwa kwegukanywe na Itamar Einhorn, ukomoka muri Israel, ukinira ikipe ya NSN Development Team yo mu Busuwisi.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru