Thursday . 12 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more
  • 10 March » Ibiciro byazamutseho 9.2 muri Gashyantare – read more
  • 10 March » Iran yongeye kugaba ibitero mu kigobe cy’abapersi – read more

Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari perezida Yoon igifungo cya burundu kubera kwigomeka mu 2024

Thursday 19 February 2026
    Yasomwe na

Urukiko rwo muri Korea y’Epfo rwashyizeho itegeko ku wa 19 Gashyantare 2026 rutegeka ko Yoon Suk-yeol, wahoze ari umukuru w’igihugu, afungwa burundu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kuyobora igitero cy’iterabwoba mu gihe yageragezaga gutangaza itegeko rishya rya gisirikare mu kwezi kw’Ukuboza 2024.

Urukiko rwa Seoul Central District Court rwasanze Yoon yaragerageje kugenzura inteko ishinga amategeko no guhagarika imikorere yayo akoresheje ingabo n’izindi nzego z’umutekano, mu rwego rwo kurwanya itegeko ryari ryashyizweho. Ni amategeko yamaze Igihe gito ariko nyuma akurwaho n’abadepite.

Abashinjacyaha bari basabye ko ahanishwa urupfu, bavuga ko gukora ibyo byari kuba intandaro yo guhungabanya demokarasi n’imiyoborere ishingiye ku mategeko. Ariko urukiko rwanzuye kumworohereza igihano bwanzura ko afungwa burundu aho kumuha igihano cyurupfu, bitewe n’ingingo z’amategeko n’uko u Burenganzira bwo kubaho bwubahirizwa muri Koreya y’Epfo.

Yoon, ufite imyaka 65, yarezwe kandi mu zindi nkiko ku byaha byo kwica amategeko ajyanye no kwirinda gutabwa muri yombi no gukoresha nabi ububasha ashingiye ku bikorwa by’itegeko rya gisirikare. Yavuze ko ibyo yakoze byari ngombwa mu guhangana n’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi mu nteko.

SAULA SANDRA TUMUKUNDE

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru