Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

IGIPIMO CY’IGWINGIRA MU RWANDA KIGEZE KURI 27%: ICYO IMIBARE IGARARAGAZA

Friday 16 January 2026
    Yasomwe na

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage (RDHS7) bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) bugaragaza ko igwingira ry’abana mu Rwanda rikomeje kugabanuka, nubwo rikiri ikibazo gikomeye ku iterambere ry’igihugu.


Raporo ya RDHS7 igaragaza ko 27% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingira, ugereranyije na 33% byagaragaye mu bushakashatsi bwa DHS 2019/2020. Iri gabanuka rifatwa nk’intambwe ishimishije, rigaragaza ko politiki n’ingamba Leta yashyizeho mu rwego rw’imirire n’ubuzima byatangiye gutanga umusaruro.


Muri rusange imibare y’igwingira mu Rwanda yaragabanutse.

Igwingira ni ikibazo cy’imirire mibi ihoraho ituma umwana adakura uko bikwiye mu gihagararo, bikagira ingaruka ku buzima bwe bw’igihe kirekire no ku bushobozi bwe bwo kwiga no gutanga umusaruro mu buzima bwe bw’akazi. Ubushakashatsi bwerekana ko igwingira rigaragara cyane mu bana bafite hagati y’amezi 18 na 35, igihe baba batangiye kurya ibiribwa bisanzwe ariko bitarimo intungamubiri zihagije.


Kutamenya gutegura indyo yuzuye ni imwe mu mbogamizi zigaragara mw’igwingira ry’abana.

Raporo igaragaza kandi ko abana bo mu byaro bagwingira kurusha abo mu mijyi, ndetse ko abahungu bagira igipimo cy’igwingira kiri hejuru ugereranyije n’abakobwa. Ibi bifitanye isano n’imibereho y’imiryango, ubukene, imirire idahagije, isuku nke n’indwara ziterwa n’amazi mabi.


Mu turere tumwe na tumwe, ikibazo cy’igwingira gikomeje kugaragara ku gipimo cyo hejuru; Gicumbi (38.8 %), Burera (37.6 %) na Ngororero (35.8 %) biri mu byerekanaga ibipimo biri hejuru ya 35 %, naho Rutsiro, Karongi, Rubavu, Gisagara, Nyabihu, Musanze, Kirehe na Rusizi zose zari hejuru ya 30 %. Ibi bipimo bigaragaza ko hari ingamba zikomeye zikenewe kugira ngo abana bo muri ibyo bice babeho neza kandi bakure neza mu buryo bw’umubiri n’ubwonko.


Akarere ka Gicumbi niko kaza imbere mu kugira imibare iri hejuru y’abana bagwingira.

Nubwo hari intambwe imaze guterwa, inzobere zigaragaza ko hakenewe kongera imbaraga mu guteza imbere imirire myiza y’abana n’ababyeyi batwite, guteza imbere isuku n’isukura, no kongera ubukangurambaga ku kamaro ko konsa neza no gutegura indyo yuzuye.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru