Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Gakenke:Abakora isuku bamaze amezi arenga 3 badahembwa

Friday 10 October 2025
    Yasomwe na

Hari abaturage bakora amasukura mu mujyi wa Gakenke bavuga ko bagiye kumara amezi asaga ane badahembwa, kuri ubu barasaba gutabarwa.


Kuva mu kwezi kwa Gatandatu ntibarahembwa amafaranga bakoreye.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa Mamaurwagasabo TV ubwo yarageze muri aka karere ka Gakenke aho basaba ko bakwishyurwa amafaranga bakoreye.

Umwe muri aba baturage Yagize ati”Tumaze amezi ane tudahembwa twarumiwe mudukorere ubuvugizi tubaza abadukuriye bakatubwira ngo bizakorwa ariko twarategereje amaso ahera mu kirere tumerewe nabi.”

Undi yagize ati”Duheruka guhembwa mu kwezi kwa Gatandatu none tugeze mu kwezi kwa Cumi Ubu se muduha agaciro koko, murabizi imibereho yo muri iki gihe ntabwo yoroshye twakabaye turi kugura agafumbire nk’abandi, ariko turashonje nawe urabibona.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine yavuze ko bitarenga tariki ya 9/10/2025 batishyuwe.
Ati”Ntabwo bizarenga ejo batishyuwe.”

Nanone kandi aba baturage barasaba ko bakongezwa umushahara ngo kuko bahembwa amafaranga y’intica nikize , uyu bahembwa ibihumbi 10000rwf ku kwezi byibuze arifuza ko bajya bahembwa ibihumbi 15000rwf.

Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru