Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mataba w’Akarere ka Gakenke bavuga ko babona umusaruro ahagije ariko bakaba bakihorwa no kuwugeza ku isoko bitewe nuko umuhanda wa Mataba -Gakenke wuzuyemo ibinogo.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo TV ubwo yagerega muri uyu murenge, aho bamwe mu bahinzi n’aborozi basaba ko babona uburyo bwo kujya bageza umusaruro ku isoko biboroheye.
Ndagijimana Theoneste wo mu kagari ka Nyundo yagize ati: "Nawe urabibona, imyumbati, ibishyimbo, ikawa ibigori, ibijumba byose hano turabyeza ariko imbogamizi duhura nazo nukugeza uyu musaruro wacu ku isoko. Umuhanda wacu warangiritse cyane, ibiraro byagiye bigwamo, nta modoka iremereye yahanyura; turasaba ko badukorera uyu muhanda wacu tukava mu bwigunge."
Undi muturage witwa Niyonshuti Emmanuel yagize ati: "Amateme yarangirise, baraza bakabikora mu gihe gito bikongera kwangirika. Umusaruro turaweza ukaboneka ariko twifuza kuwugeza mu isoko rigari rya Gakenke naza Musanze bikatugora kuba uyu muhanda utameze neza. Byaratuyobeye, tumeze nk’abantu bari mu cyaro kandi twagakwiye kujya dusagurira amasoko mu gihe twaba dufite umuhanda."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mataba, Ruhashya Charles avuga ko kuba ntamuhanda ubahuza n’indi migi bituma baba mu bwigunge, cyokoze bakoze inyigo yo kuba bashyiramo igitaka cya Laterite.
Ati: "Nibyo umusaruro urahari hano muri Mataba, abaturage bacu barahinga bakeza kandi koko hari ikibazo cy’umuhanda. Ibyo bavuze nukuri, byose biterwa n’ubushobozi, hari hakozwe inyigo yuko bazatwubakira agahanda kaduhuza na Nyabarongo, mu minsi iri mbere ubwo bazadushyirirano ka laterite, bashonje bahishiwe."
Amateme ari muri uyu muhanda nayo yarangiritse ku buryo nta modoka yahatinyuka
Ubukungu bw’aturage ba Gakenke bushingiye ahanini ku buhinzi n’ubworozi, bakaba ariho bahera basaba ko bahabwa ibikorwa remezo biborohereza kugeza umusaruro ku masoko.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje




























