Abahinzi b’umuceri bo mu karere ka Huye baravuga ko imbaraga bashora mu buhinzi n’ibyo bakuramo bidahura, bagatunga agatoki ifumbire bakoresha ihenze, ibintu bavuga ko biri kubateza igihombo, bagasaba ko hagakwiye kongerwa amafaranga bahabwa ku kiro kuko ngo ari make.
Bamwe mu bahinzi twaganiriye bahinga umuceri mu bishanga birimo icya Mwogo na Rwamamba mu karere Huye, bavuga ibyo bashora mu buhinzi birimo nk’ifumbire n’ibindi bibahenda, ariko bagahabwa amafaranga make ku kiro, ibintu bavuga ko bibateza igihombo.
Umwe Yagize ati “Nk’ubu tujyana umusaruro ku isoko, ugasanga baduhereye make ubu ngubu bari kuduhera magana ane na mirongo inani n’arindwi, kandi wajya mu iduka ugasanga umuceri uragura icyabiri (1200Rwf), ugasanga wa muturage wahawe parisera ngo yiteze imbere ibyo ashobora muri parisera ntabwo biri guhura n’ibyo ari gukuramo”.
Undi nawe ati”ugasanga baraduhera amafaranga make cyane, umuhinzi w’iki gihe twebwe araduca amafaranga icya tanu (1500Rwf), wajyana umusaro muri sitoke ugasanga amafaranga uri gukuramo n’ayo washoyemo ntibihura”.
Mugenzi we nawe yongeyeho agira ati “Imbogamizi mbona duhura nazo mbona ari ibiciro by’ifumbire noneho umuceri ukaza uri hasi kure y’ibiciro twakoresheje, aho niho tugwa mu gihombo. umuhinzi umunsi ku munsi aba arira’’.
Aba ba bahinzi bavuga ko bitewe nuko ibyo bashoramo bibahenda, ko byibuza hakabaye hongerwa amafaranga bahabwa ku kiro kugira ngo bigobotore igihombo bahura nacyo.
Umwe yagize ati “Ubwo rero twebwe turasaba ubuvugizi nk’abantu bahinga muri Mwogo batuzamurire igiciro bitewe n’ibyo dushora kuko twebwe bazasanga turigomba, kandi baraduhaye amaparisera yo kugirango dutere imbere tugire aho tuva tugire n’aho tugera”.
Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange yabwiye aba bahinzi ko mu buhinzi kugira ngo bunguke bagakwiye kongera ibyo bakomora kuri hegitare kandi n’ifumbere nayo ko bashobora kuyitunganyiriza ubwabo naho abaguzi n’abagurisha ngo nibo biyumvikanira igiciro.
Yagize ati “Umuturage nawe ubwe hari ifumbire ashobora kuba yakwikorera, nk’ifumbire y’imborera, ibyo duhora tukangurira abahinzi bijyanye n’ibiciro by’ifumbire nuko biba bijyanye n’uko igiciro gihagaze ku isoko. Inyungu rero mu buhinzi umuturage akwiye kuyitekerereza mu kuzamura umusaruro uturuka kuri hegitari, naho ibijyanye n’ikiguzi cy’umusaruro ubu amabwiriza ahari nuko abagurisha n’abaguzi bumvikana igiciro iyo rero bumvikanye ntiwavuga ko hari uwahenze undi.
Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI mu kwezi kwa mbere 2025 yagaragaje ko mu myaka itanu ishize ubuhinzi bw’umuceri bwateye imbere.
Aho ubuso uhingwaho bwiyongereye buva kuri hegitari 29.600, bugera kuri 34.900. Umusaruro wawo ku mwaka wavuye kuri toni 116.500 ugera kuri 141.900 ku mwaka.
MUNYANEZA Moise



























