Mu karere ka Gakenke hari abaturage bo mu Murenge wa Ruli bavuga ko bahangayikishijwe no kutagira amazi ahagije ndetse n’aho aboneka usanga hari imirongo minini ndetse ngo ijerekani iba ihenze cyane.
Aba baturage babibwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge wa Ruli aho bifuza ko leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yabatekerezaho ikabegereza amazi meza.
Umwe muri aba baturage witwa Nzayisenga yagize ati:" Hano mu murenge wacu wa Ruli ikibazo dufite nikijyanye n’amazi adahagije kandi abayakeneye turi benshi ,ubu rero turasaba ko batwegereza amazi tukareka kujya dukoresha amazi mabi."
Aba baturage bakomeza basaba ubuyobozi bw’akarere kubegereza amazi nkuko bari babibemereye atari uguhora ngo bababeshya.
Yagize ati:" Hano ijerikani y’amazi isigaye igera ku muntu ihagaze amafaranga atari munsi ya 200Frw, bahora batubwira ngo bazaduha amazi bigashyirirau mvugo , byibuze muri iki gihe turimo kwifashisha amazi y’imvura ariko n’ubundi udafite ikigega nugukomeza guhangayika."
Umuyobozi w’Akarere w’agategenyo Wa Gakenke Bwana Niyonsenga Aime Francois yavuze ko aba baturage bashonje bahishiwe kubera ko ngo hari umuyobora uzatwara agera kuri miliyari ebyiri urimo gukorwa ku buryo mu mezi abiri bazaba bafite amazi menshi kandi meza.
Yagize ati:"Ubundi koko muri ako gace ka Ruli amazi yakubze kuba makeya , ariko impamvu yabiteye nuko hagenda haturwa n’abantu benshi, ariko kn’akarere ka Gakenke ubu twashatse igisubizo ku buryo bwa burundu hari umuyoboro uri kubakwa kandi uri ku rwego rwo kuba wakuzura, ni umuyobora watwaye amafaranga menshi agera kuri miliyari ebyiri, kugeza ubu uri kuri (phase ) y’uko amatiyo yose yamaze kugeramo , ubu igisigaye ni ugukonekinga amashanyarazi kugira ngo ibashe kuzamura amazi."
Uyu muyobozi yakomeje yizeza abaturage ko mu mezi abiri ari imbere ikibazo cy’amazi muri Ruli kizaba cyabonewe umuti mu buryo bwa Burundu.
Muri gahunda ya NST1 nuko abanyarwanda hqfi ya bose bazaba bagerwaho n’ibikorwa remezo birimo n’amazi meza.
Ni gihe kandi mu bice by’ibyaro umuntu azaba adashobora kurenza urugendo rwa metero 500 agiye gushaka amazi n’aho mu mijyi ngo buri wese akazaba ashobora kugira amazi mu rugo aho bidashobotse akaba atavoma aharenze muri metero 200.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje


















