Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Gatsibo: Basabwe gutanga igihumbi ngo bahabwe umuriro w’amashanyarazi none imyaka ibaye icyenda bategereje

Friday 26 September 2025
    Yasomwe na

Mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Rugarama akagari ka Matare abaturage barasaba kurenganurwa ngo kuko batswe amafaranga igihumbi kuri buri muryango bizezwa guhabwa amashanyarazi ariko imyaka ikaba ibaye icyenda ntamashanyarazi bahawe.


Abaturage barasaba guhabwa umuriro w’amashanyarazi.

Ni bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Gitsimba ya 2 mu kagari ka Matare umurenge wa Rugarama baganiriye n’umunyamakuru wa Mama Urwagasabo TV aho bavuga ko mu mwaka wa 2016 uwari mudugudu yatse abaturage amafaranga avuga ko bazahabwa amashanyarazi ariko kugeza uyu munsi bakaba ntamashanyarazi bafite.

Uwitwa Bigirimana Leonard asanzwe atuye muri aka gace yagize ati’’Twatanze amafaranga igihumbi, kuri buri muryango twizezwa ko bazaduha umuriro ariko baraza bakawuha abandi twe tugasigaramo hagati’’.


Batwatse amafaranga ariko ntitwabona umuriro.

Uwitwa Nyiramariza Judith nawe avuga ko aya mafaranga koko bayatswe mu magambo ye agira ati’’Twatangaga igihumbi tukayaha uwari mudugudu icyo gihe ni nka za bibiri na cumi na gatandatu ariko turacyategereje ko twabona umuriro turabaza bakatubwira ko dutegereza’’.

Bavuga ko kuba badafite amashanyarazi biri kubagiraho ingaruka bityo ko bafashwa bakabona amashanyarazi nabo. Leonard agira ati’’Twe icyo twifuza ni umuriro natwe tugacana naho amafaranga yo ubu simpamya ko twakongera kuyabona wasanga ahubwo batwatse andi’’.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama Gisagara Edith avuga ko batari bazi iby’icyo kibazo ko bityo bagiye gukurikirana bagafasha aba baturage kurenganurwa.
Yagize ati ’’icyo kibazo ntacyo twari tuzi gusa ubwo tukimenye tugiye gukurikirana tumenye ibyacyo kandi abariye amafaranga y’abaturage babiryozwe’’.

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kwibutsa abaturage kujya basaba inyemezabwishyu igihe cyose basabwe amafaranga.

Kugeza ubu, Akarere ka Gatsibo kari ku ijanisha rya 70.2% mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu baturage, aho agera kuri 37.5% ari umuriro w’amashanyarazi usanzwe na 32.7% ukaba ukomoka ku mirasire y’izuba.

HAKIZIMANA Fisto

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru