Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO) rutangaza ko hakiri icyuho hagati y’abagabo n’abagore mu myanya imwe n’imwe y’ubuyobozi, aho usanga ifatwa nk’aho hari iyahariwe abagore cyangwa abagabo, rugasaba abantu cyane cyane abagore kwitinyuka bakagaragara mu myanya yose, kuko bigira uruhare mu iterambere ryabo n’iry’igihugu.
Byagarutseho uyu munsi mu nama nyunguranabitekerezo GMO na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), bagiranye n’abahagarariye inzego zitandukanye, yigaga ku iyubahirizwa ry’uburinganire mu matora.
Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riteganya ko nibura abagore 30% bagomba kugaragara mu nzego zifata ibyemezo, ingingo yashyizweho kuko byagaragaraga ko abagore bari barakandamijwe mu gushyirwa mu bafata ibyemezo.
Muri iyi nama, hagaragajwe ko hari imyanya imwe bisa n’aho byabaye ihame ko yiharirwa na bamwe kandi ataribyo. Hatanzwe urugero ku myanya y’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu turere aho muri 30, abagore ari 22 barindwi bakaba abagabo naho abashinzwe ubukungu mu turere batanu nibo bagore mu gihe 23 ari abagabo [uturere tubiri two tukaba tudafite abayobozi kuri uyu mwanya].
Umugenzuzi Mukuru w’iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO), Rose Rwabuhihi, yavuze ko ari ikibazo cy’imyumvire ikwiye guhinduka.
Ati “Ibyo ni ibintu dukomeza kwigaho kugira umuntu ntiyumve ko hari aho ahejwe. Nta muntu uhejwe, itegeko ryacu rirabisobanura ariko imico n’imyumvire yacu ishobora kuduheza, ukumva ko hari icyo utashobora ariko iyo urebye mu mabwiriza y’amatora, mu Itegeko Nshinga nta hantu na hamwe hari ivangura.”
Yakomeje avuga ko inzego zose zigomba guhaguruka zigahangana n’iyo myumvire abantu bose bakumva ko ntaho bahejwe binyuze mu bukangurambaga mu gihe cyo kwiyamamaza n’ibindi.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, Prof Kalisa Mbanda, yavuze ko bari gutegura uburyo gukemura ibyo bibazo byajya bikorwa mu gihe cy’amatora.
Yagize ati “Ntitureba imibare gusa tugomba kureba uko bikorwa kuko imibare ihisha byinshi, ugasanga wenda abagore ni 50% barangana na basaza babo ariko usaganga abagore bafite imyanya y’ubunyamabanga, iyo kureba imibereho myiza y’abaturage hakagira isa n’aho yahariwe basaza babo. Ibyo nibyo tugomba kurebe uko tubitunganya muri icyo gihe cyose dutegura amatora.”
Gusa NEC na GMO zigaragaza ko mu kubahiriza ihame ry’uburinganire hakirimo imbogamiza zirimo kuba imyanya imwe n’imwe abagore batitabira kuyiyamamazaho zirimo iz’amikoro, inshingano z’urugo; zigomba gukemurwa n’amahugurwa, ubukangurambaga, kubongerera ubushobozi n’ibindi.
Zimwe mu ngingo zishimangira uko u Rwanda ruhagaze mu kubahiriza ihame ry’uburinganire ni nk’aho abagize Komisiyo y’Amatora barindwi, abagore ari bane, abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko bari hejuru ya 60% n’ibindi.
Imibare igaragaza ko abantu bari mu byiciro by’abatora abenshi ari abagore. Mu matora aheruka mu 2017, abagore batoye bari 54% mu gihe abagabo bari 46%.
Iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’abadepite, ateganyijwe ku wa 2 Nzeri no ku wa 3 Nzeri 2018.
src:igihe



















