Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Musanze: Hari poste de sante imaze imyaka 2 yubatswe idakora

Friday 17 February 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu murenge wa Musanze hari abaturage bubakiwe ivuriro ry’ingoboka (Post de Sante) ariko rimaze imyaka ibiri ridakora.

Ni ivuriro rya Kabazungu ryubatse mu kagari ka Kabazungu mu murenge wa Musanze.

Abaturage babwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko bagikoresha amasaha arenga atatu bagiye kwivuriza mu kigo nderabuzima cya Bisate, abandi bakerekeza mu murenge wa Shingiro mu gihe bumvaga ko bagiye kuruhuka izo ngendo.

Umwe mu babyeyi witwa Annonciata Mukarurema yagize ati: "Iri vuriro twari turyitezeho kujya ridufasha ariko rimaze imyaka ibiri ryaruzuye ndetse n’ibikoresho birimo ariko ntabwo rirakora na rimwe, ndetse hari n’abaturage dusigaye turembera mu rugo kubera gukora ibirometero birebire tugiye gushaka ubuvuzi."

Bakomeza bavuga ko bakomeje guhura n’ingorane zikomeye ngo kuko umuntu ashobora gupfira mu nzira igihe ahetswe mu ngobyi agakora urugendo rurerure .

Akomeza agira ati: "Dukora urugendo rw’amasaha atatu, nk’ababyeyi habaho igihe kugera ku bitaro ari ikibazo, twabuze n’umuntu tubaza impamvu ridakora, turifuza ko batuzanira abaganga bakajya batuvura.

Undi muturage witwa Nyirasafari Consolee yagize ati: "Twabonye bubatse iri vuriro turishima cyane, ariko twategereje ko ritangira gukora amaso yaheze mu kirere, bari batubwiye ngo bazaritaha mu kwezi kwa Nyakanga 2021, ubu dukora urugendo rurerure cyane, sinzi impamvu ridakora rwose abaturage twarumiwe."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere buvuga kuri iki kibazo maze umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier avuga ko bari bamaze iminsi baratanze isoko ryo kubona rwiyemezamirimo wo gukoresha iyi poste de sante ya Kabazungu.

Yagize ati: "Hari poste’ de sante yakoreraga mu biro by’akagari, rwiyemezamirimo yaje kuyita aragenda bihurirana no kuba twari twujuje iriya ya Kabazungu, ndetse twari twatanze isoko ariko tuza kugira ikibazo abari batsinze bamwe bikura muri ayo masezerano, ubwo rero twahisemo gufata abandi bari bakurikiyeho mu manota kugira ngo aribo basinya amasezerano."

Ni poste de sante uyu muyobozi avuga ko icungwa ku bufatanye n’abikorera ku giti cyabo, gusa iyo ugeze kuri iyi nyubako nshya usanga ifite ibikoresho byose by’ibanze.

Iyi Poste de santé yubatswe, izwi nka (second generation) yari yitezweho kujya itanga serivisi z’ubuvuzi butangwa n’amavuriro ari kuri urwo rwego, hiyongereyeho na serivisi yo kubyaza (maternité).

Kimwe n’andi ma postes yose ari muri uyu murenge wa Musanze yubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze n’umufatanyabikorwa wako SFH.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru