Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu murenge wa Musanze hari abaturage bubakiwe ivuriro ry’ingoboka (Post de Sante) ariko rimaze imyaka ibiri ridakora.
Ni ivuriro rya Kabazungu ryubatse mu kagari ka Kabazungu mu murenge wa Musanze.
Abaturage babwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko bagikoresha amasaha arenga atatu bagiye kwivuriza mu kigo nderabuzima cya Bisate, abandi bakerekeza mu murenge wa Shingiro mu gihe bumvaga ko bagiye kuruhuka izo ngendo.
Umwe mu babyeyi witwa Annonciata Mukarurema yagize ati: "Iri vuriro twari turyitezeho kujya ridufasha ariko rimaze imyaka ibiri ryaruzuye ndetse n’ibikoresho birimo ariko ntabwo rirakora na rimwe, ndetse hari n’abaturage dusigaye turembera mu rugo kubera gukora ibirometero birebire tugiye gushaka ubuvuzi."
Bakomeza bavuga ko bakomeje guhura n’ingorane zikomeye ngo kuko umuntu ashobora gupfira mu nzira igihe ahetswe mu ngobyi agakora urugendo rurerure .
Akomeza agira ati: "Dukora urugendo rw’amasaha atatu, nk’ababyeyi habaho igihe kugera ku bitaro ari ikibazo, twabuze n’umuntu tubaza impamvu ridakora, turifuza ko batuzanira abaganga bakajya batuvura.
Undi muturage witwa Nyirasafari Consolee yagize ati: "Twabonye bubatse iri vuriro turishima cyane, ariko twategereje ko ritangira gukora amaso yaheze mu kirere, bari batubwiye ngo bazaritaha mu kwezi kwa Nyakanga 2021, ubu dukora urugendo rurerure cyane, sinzi impamvu ridakora rwose abaturage twarumiwe."
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere buvuga kuri iki kibazo maze umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier avuga ko bari bamaze iminsi baratanze isoko ryo kubona rwiyemezamirimo wo gukoresha iyi poste de sante ya Kabazungu.
Yagize ati: "Hari poste’ de sante yakoreraga mu biro by’akagari, rwiyemezamirimo yaje kuyita aragenda bihurirana no kuba twari twujuje iriya ya Kabazungu, ndetse twari twatanze isoko ariko tuza kugira ikibazo abari batsinze bamwe bikura muri ayo masezerano, ubwo rero twahisemo gufata abandi bari bakurikiyeho mu manota kugira ngo aribo basinya amasezerano."
Ni poste de sante uyu muyobozi avuga ko icungwa ku bufatanye n’abikorera ku giti cyabo, gusa iyo ugeze kuri iyi nyubako nshya usanga ifite ibikoresho byose by’ibanze.
Iyi Poste de santé yubatswe, izwi nka (second generation) yari yitezweho kujya itanga serivisi z’ubuvuzi butangwa n’amavuriro ari kuri urwo rwego, hiyongereyeho na serivisi yo kubyaza (maternité).
Kimwe n’andi ma postes yose ari muri uyu murenge wa Musanze yubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze n’umufatanyabikorwa wako SFH.