Mu karere ka Huye mu murenge wa Mukura akagari ka Bukomeye hari umuturage uvuga ko yatemewe ibiti bigera ku ijana by’ikawa akeka ko byatemwe niwitwa Nyandwi.
Ni umuturage witwa Nyaminani Daniel twasanze mu murenge wa Mukura mu kagari ka Bukomeye mu mudugudu wa Gahanga, avuga ko aherutse gutemerwa ibiti by’ikawa bigera ku 100 akeka kko byatemwe n’uwitwa Nyandwi ngo kuko nubundi asanzwe abikorera abaturanyi be.
Nyaminani yagize ati”yarazangije yahereye ku murongo avunagura asatagura ku buryo mu bigaragara zishobora kuzahita zuma ndabona ari ukuzongera umuntu akaba yatera”.
Abaturage bavuga ko ibikorwa nk’ibi byo kwangiza imyaka byakunze kugaragara muri aka gace ngo kandi bikonzwe n’uyu witwa Nyandwi kuko yagiye abifatirwamo.
Nyaminani yakomeje agira ati”Uwo ndigucyeka ni umuntu twari dufitanye amakimbirane y’ibyo asanzwe yangiza”.
Umuturage badikanyije nawe ati“Umuntu tuguma dukeka ni umugabo wonona usanzwe yonona ibiti kuko urumva n’ubundi niwe bari bahuye yitwa Nyandwi, uyu mugabo niwe wari watwononeye bino biti bya Voka yabanje kutwononera avoka turabivuga ntibagira icyo bamutwara, bakatubwira ngo ni umuntu ngo umeze nk’umusazi ibyo.
Undi nawe yongeyeho ati“nkuko mwabirebye urabona ko yafataga umutwe akawucamo yarangiza agasaturamo kabiri akageza hasi uyu muntu rero kandi ntabwo ari ubwa mbere afatiwe mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi”.
Abaturage basaba ko abantu bakora ibikorwa nk’ibi bakanirwa urubakwiye kuko bahombya igihugu n’abaturage.
Umwe yagize ati“uyu mugabo rero ibiti twamufatanye biracyahari nk’ibimenyetso, icyo twamusabira nkuko ubuyobozi bwamufashe, turamusabira ko bamuhana by’intangarugero bikurikije amategeko, ikindi gikurikira ibihano ntibihagije afite imitungo agomba kwishyura ibyo yangije”.
Umuyobozi w’umurenge wa Mukura Ngabo Fidel uvuga ko ikibazo bakimenye ngo n’iperereza ryatangiye ndetse uyu ukekwa yamaze gutabwa muri yombi.
Yagize ati”Ikibazo twarakimenye kandi ni iperereza ryatangiye ucyekwa yamaze gufatwa ari mu nzego z’ubugenzacyaha”.
Uyu muyobozi akomeza agira inama abaturage ko batajya babyihererana, mu gihe habayeho ibikorwa nk’ibi kugira ngo abikekwaho bakurikiranwe.



























