Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, NISR cyatangaje ko ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 7.3% ugereranije n’igihe nkiki mu mwaka wa 2024 aho byari byiyongereyeho 7%.
Igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi; kuko ariho hashobora kuboneka abifite n’abatifite mu buryo babasha kugera kuri byose nkuko impuguke mu bukungu zibitangaza.
Mu mijyi mu Rwanda muri Nyakanga 2025 ibiciro byazamutseho 7.3% ugereranije na Nyakanga 2024 aho byari byarazamutse kuri 7%, icyateye izamuka ry’ibiciro muri Nyakanga uyu mwaka nuko habayeho kuzamuka mu biciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye ku kigero cya 6.4%.
Mu gihe ibinyobwa bisembuye n’itabi byo byiyongereyeho 12.2%, ikiguzi cy’ubuvuzi kiyongeraho 70.7%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 7% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 20,1%.
Ugereranyije Nyakanga 2025 na Nyakanga 2024, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka
ku ngufu byiyongereyeho 7,7%.
Ugereranyije Nyakanga 2025 na Kamena 2025, ibiciro byiyongereyeho 0,1%. Iri zamuka ryatewe
ahanini n’ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 69,6% n‘ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi
byiyongereyeho 2,7%.
Mu kwezi kwa Nyakanga 2025, ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 7,2% ugereranyije na
Nyakanga 2024. Mu kwezi kwa Kamena 2025 ibiciro byari byiyongereyeho 8,3%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Nyakanga 2025 ni ibiciro by’ibiribwa
n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6,5%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi
byiyongereyeho 11%, ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 63,7% n’ibiciro
by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 17,6% .
Ugereranyije Nyakanga 2025 na Kamena 2025, ibiciro byagabanutseho 0,6%. Iri gabanuka
ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 3,3%.
Ivomo: NISR https://www.statistics.gov.rw/sites....























