Ikipe ya Rayon Sports yaraye inganyije na MUKURA VS igitego 1-1, mu mukino 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Rayon yatsindiwe na Biramahire Abeddy naho Mukura yishyuriwe na Boateng Mensah.
Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki 30 Mata kuri stade ya Kigali Pele, saa kumi n’ebyiri n’igice, (18h30’), ni mu gihe APR FC yanganyije na Police igitego 1-1, mu mikino ubanza nazo zizacakirana ku wa Gatatu tariki ya 30 Mata kuri Pele saa cyenda.
Mugiraneza Jean Bapiste ’Migi’, wari wungirije Ruremesha muri Muhazi United yahagaritswe umwaka umwe mu bikorwa byose bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera uburiganya bwo gushaka kugena uko umukino urangira. Ibi byabaye ubwo yavugishaga umwe mu bakinnyi ba Musanze amusaba ko bakitsindisha, akazamuha akazi ubwo azaba agiye gutoza muri Kiyovu yamushakaga.
Banamwana Camalade ashobora kwinjira mu ikipe ya Bugesera FC agasimbura umurundi Francis Christian Haringingo wasohotse muri iyi kipe season itarangiye, Bugesera iri ku mwanya wa 15 n’amanota 24.
I Burayi
Ikipe ya Man City bigoranye yatsinze Aston Villa ibitego 2-1, City yatsindiwe n’umunya- Portgal B. Silva ndetse na M. Nunes, naho igitego kimwe cya Aston Villa cyatsinzwe n’Umwongereza Rashford kuri penalty. Man City yahise ifata umwanya wa 3 n’amanota 61, naho Aston Villa yo ni iya 7 n’amanota 57.
Ikipe ya Arsenal iraza kwakira Crystal Palace saa tatu muri shampiyona.
Muri Espanye Barça ibifashijwemo na Dani Olmo yatsinze Mallorca igitego 1-0. Yahise igira amanota 76 irarusha Real Madrid amanota 7 nubwo Real iri inyuma umukino umwe. Real na Barça zifitanye umukino muri weekend kuwa Gatandatu kuri final y’igikombe cy’Umwami Copa de Rey.
Indi mikino ihari ya Shampiyona irimo uwo Real Madrid iraza kwakirwamo na Getafe saa tatu n’igice.
Mu Butaliyani hari umukino umwe wa Coppa Italia, aho Inter iraza kwesurana na AC Milan saa tatu, umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.
Muri shampiyona hari imikino itandukanye saa 18:30
Cagliari vs Fiorentina
Genoa vs Lazio
Parma vs Juventus
Torino vs Udinese
Mu Bufaransa ikipe ya PSG ishobora gutwara igikombe cya shampiyona idatsinzwe, mu ijoro ryakeye yanganyije na Nantes igitego 1-1, Vitinha niwe watsindiye PSG, naho Douglas niwe watsindiye Nantes. PSG igejeje amanota 78 ntamukino iratakaza.
Umunya- Sweden Viktor Gyökeres akomeje guhiga ba rutahizamu b’i Burayi, yaraye atsinze igitego anatanga umupira wavuyemo igitego ubwo Sporting yasezereraga Rio Vie iyitsinze ibitego 2-1, mu mukino w’igikombe cy’igihugu muri 1/2, mu mukino 9 ishize amaze kugira uruhare rw’ibitego 16 G/A, ibitego 48 mu mikino 47 muri iyi kipe ya Sporting, ibitego 57 mu mikino 53 mu ikipe ye mu ikipe y’igihugu.
Uruhare rw’ibitego 72 mu mikino 53 mu marushanwa yose muri uyu mwaka w’imikino.
Umutoza wa Barça Hansi Flick yavuze ku mutoza wa Real Madrid Ancelotti aho yavuze ko iyi kipe ifite umutoza mwiza ku Isi. Ati "ntabwo ari byiza kubona ibiri kuba kuri Ancelotti".
Yatwaye ibikombe byose aho yanyuze, ni umuntu ukomeye, ndamwubaha, bizaba ari byiza ubwo tuzaba duhura muri iyi weekend.
Nzabonimana Valens