Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ibihano byacibwaga abamenyekanishije umusoro bagatinda kwishyura bigiye kugabanywa

Wednesday 11 January 2023
    Yasomwe na

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko yatangiye kuvugurura Itegeko rigenga uburyo bw’isoresha, aho ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi icibwa uwamenyekanishije umusoro ku gihe ariko ntawishyure mu gihe cyagenwe, izagabanywa mo kabiri.

Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri ubwo Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, yatangiraga gusuzuma umushinga w’itegeko rihindura itegeko No 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha.

Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe, yavuze ko hagamijwe guhuza iri tegeko n’andi mategeko n’amasezerano mpuzamahanga ndetse no gufasha abasora kubahiriza inshingano zabo zo gutanga umusoro.

Ni umushinga byatangajwe ko wavuguruwe hagamijwe gushyiraho uruhando rw’ishoramari rukurura abashoramari mpuzamahanga mu Rwanda, kubahiriza amahame mpuzamahanga no kuziba ibyuho byagaragaye mu itegeko ryo muri Nzeri 2019.

Bimwe mu byavuguruwe muri iri tegeko, harimo ko amakuru agomba kugaragara mu bitabo n’inyandiko by’ibaruramari by’abasoreshwa bato yavuguruwe, hagamijwe kuyahuza n’amahame agenga ihanahana ry’amakuru ku bijyanye n’uko amakuru aboneka.

Muri izo mpinduka, "Igihe cyo kubika ibitabo by’ibaruramari cyarongerewe kiva ku myaka 5 kijya ku myaka 10 ibarwa uhereye ku itariki ya 1 Mutarama y’umwaka ukurikira igihe cy’isoresha kijyanye n’ibyo bitabo", nk’uko bigaragara mu isobanurampamvu ry’uyu mushinga.

Ni icyemezo Guverinoma yafashe hagamijwe guhuza umushinga w’itegeko n’ibiteganywa n’itegeko rigenga amasosiyete y’ubucuruzi, amategeko arwanya iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba, amategeko agenga ubufatanye mu by’ubucuruzi, agenga ubwizerane n’agenga fondasiyo.

Mu mpinduka zigaragaramo kandi, ni uko hagabanyijwe ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi icibwa umusoreshwa wamenyekanishije umusoro mu gihe giteganyijwe n’amategeko ariko ntawishyure.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yakomeje iti "Ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi icibwa umusoreshwa wamenyekanishije umusoro mu gihe giteganyijwe n’amategeko ariko ntawishyure mu gihe cyagenwe yagabanyijweho kimwe cya kabiri, hagamijwe gufasha umusoreshwa kwikura mu ngorane zibangamira umurimo we, dufashe ko umusoreshwa wamenyekanishije umusoro ku gihe ari nta buryarya yabikoranye."

Mu itegeko ryo mu 2019, byateganywaga ko umusoreshwa umenyekanishije umusoro mu gihe giteganywa n’amategeko ariko ntawishyure mu gihe gisabwa, yishyura umusoro fatizo n’ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ya 10% y’umusoro fatizo wagombaga kwishyurwa, iyo yishyuye mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye ku munsi ntarengwa wo kwishyura.

Yategekwaga kandi kwishyura 20% y’umusoro fatizo wagombaga kwishyurwa, iyo yishyuye mu gihe kingana no kuva ku minsi 31 kugeza kuri 60 uhereye ku munsi ntarengwa wo kwishyura, na 30% y’umusoro fatizo wagombaga kwishyurwa, iyo yishyuye mu gihe kirenze iminsi 60 uhereye ku munsi ntarengwa wo kwishyura.

Muri izo mpinduka kandi, ibindi byasabwaga isosiyete birenze ku nshingano yo kubika ibitabo by’ibaruramari byaguriwe ku “muntu wese usabwa kumenyekanisha umusoro ku nyungu nyakuri”, kugira ngo n’abantu ku giti cyabo kimwe n’ibindi bigo bisabwa kumenyekanisha umusoro ku nyungu nyakuri byitabweho.

Ku bijyanye no kumenyekanisha imisoro bikorwa n’abantu bafitanye isano, basabwe gutanga imenyekanisha ry’imisoro riherekejwe n’inyandiko z’ihererekanya ry’ibiciro zateguwe hakurikijwe amategeko abigenga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru