Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more
  • 26 March » Gushyiraho amabwiriza y’amadini si ukuyahutaza- Perezida Kagame – read more

Ibiro bya Twitter byahindutse igisa na Hotel

Thursday 8 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Ibiro bya Twitter byahinduwe bishyirwamo ibitanda bifasha abakozi kuba baryama nijoro mu gihe bibaye ngombwa ko barara mu kazi.

Gusa ubuyobozi bwo muri Leta ya San Francisco bwavuze ko buri gukora iperereza kuko ibyo bintu bihabanye n’amategeko agenga inyubako zo gukoreramo.

Hari amashusho yashyizwe hanze na BBC agaragaza ahari ibiro harahinduwe hashyirwamo ibitanda, ku buryo muri buri cyumba harimo imyenda yo kurarana ndetse na kamambiri yewe n’utubati two kubikamo imyenda.

Amakuru dukesha Igihe avuga ko, harimo n’imashini zimesa imyenda, ku buryo bibaye ngombwa abakozi bamesa imyambaro yabo.

Uwahoze ari umukozi wa Twitter yatangaje ko Elon Musk nyiri uru rubuga amaze igihe kinini arara mu biro kuva yarugura.

Mu kwezi gushize, Elon Musk yandikiye abakozi b’uru rubuga bose ko “bagomba gukora cyane” kugira ngo bagere ku ntego biyemeje.

Ishami rishinzwe ibijyanye n’inyubako mu Mujyi Sawa n Francisco ryatangaje ko rigiye gutangira iperereza rireba niba nta mategeko yishwe ubwo ibiro byahindurwaga inyubako yo kuraramo.

Musk avuga ko uyu mujyi ushaka kubangamira ibigo biha ibitanda abakozi bananiwe kugira ngo baruhuke.

Uyu mugabo yigeze gutangaza ko yiteguye kuba yakora ndetse agasinzirira mu biro kugeza igihe iyi sosiyete igiriye ku murongo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru