Mu byaremwe byose ntacyahisemo kuvuka gisa cyangwa gifute isura gifite ku bw’amahitamo yacyo, ibi ariko ntibibuza muntu gitinya bimwe mu biremwa biri ku Isi no mu mazi nyamara bitabizi.
1. Blobfish
Ni ifi yo mu mazi ariko iyo uyirebeye hejuru yihishe mu mucanga wagira ngo ni indi nyamanswa.
2. Proboscis Monkey
Iyi ni nkende, izwiho kuba igira ikizuru kinini.
3. Aye-Aye
Iyo bigeze ku muturage wo muri Madagascar usanga yirahira ngo aho kugirango abone aka kanyamaswa yabona Umuzimu, Satani!
4. Naked mole Rat
Iyi ni imbeba, bubeba, ariko umubiri wayo kuba ubwayo utariho ubwoya n’amenyo abiri ari inyuma baguhahamura.
5. Axolotl
Bamwe babona ari nziza abenshi bo bakabona ifite isura ikanganye. Ni ifi.
6. Star- nosed Mole
Izina Star ryajeho kuko yesheje agahugo, usibye iyo sura ubona, iyi nyamaswa niyo yambere ku isi irya vuba vuba.
7. Hagfish
Mu nyanja ni mu yindi Si, iyi nayo ni ifi. Ni ifi iteye nkaza Eels nayo iri mu nyamaswa sifite isura ikanganyemo.
8. Vulture
Ibyo kuba ari inyoni y’ingome byo tubyihorere. Ni indyanyama, arikose wowe ntakantu kubwoba uhise ugira?
9. Sloth
Nubwo bamwe babona isura yiyi nyamaswa ntaribi ariko abandi bo babona isura yayo imeze nk’ikanganye.
10. Warthog
Ni ingurube y’ishyamba, igira amenyo akura agasohoka hanze ndetse n’isura yayo ipfunyapfunye.
Ni mu bantu hari abisanga bafite isura abandi babona bakayabangira ingata!