Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yakatishije itike ya 1/2 itsinze ikipe y’igihugu y’u Bwongereza mu mikino y’igikombe cy’isi gikomeje kubera mu kigobe cya Qatar.
Yabigeze nyuma y’umukino wa nyuma wa 1/4 wari ishiraniro wabahuje n’ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza wakinwe kuri uyu wa Gatandatu saa 21h00’ z’ijoro kuri Al Bayt stadium.
Ikipe y’u Bufaransa arinayo ifite igikombe cy’isi giheruka cya 2018 yatsinze u Bwongereza aho umukino
watangiye bose bigana banagera imbere y’izamu ariko ibitego bikaba iyanga.
Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa niyo yinjiye mu mukino mbere, ndetse ku munota wa 10’ gusa Giroud yarabonye igitego ku mupira yari ahawe na Dembele ariko umuazamu Pickford umupira awukuramo.
Byasabye iminota 17’ gusa kugira ngo U Bufaransa bube bubonye igitego cyatsinzwe na Tchouaméni ku ishoti riremereye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ahawe umupira na Griezmann.
u Bwongereza bukimara gutsindwa igitego bwabaye nk’ubukangutse irataka cyane ndetse ku munota wa 21’ kizigenza Harry Kane yashoboraga kuba yatsinze igitego ariko umupira umuzamu ariko Lloris awukuramo.
Iminota 45 y’igice cya mbere cy’umukino yarangijwe no gushaka igitego cyo kwishyura ku ruhande rw’u Bwongereza ariko kirabura, bikomeza kwanga.
Mu gice cya kabiri u Bufaransa bwagarutse bushakisha ikindi gitego ikomeza kwataka cyane, ndeste byaje kubahira ku munota wa 46’ na 47 Lloris aho yakuyemo ibitego 2 byari byabazwe.
Byongeye guhindura isura Ku munota wa 54’ Tchouaméni yateze Bukayo bari mu rubuga rw’amahina umusifuzi atanga penariti Harry Kane ahita arekura icumu mu izamu u Bwongereza bubona igitego cyo kwishyura, umukino uba usubiye i Rudubi.
Byageze ku munota wa 69’ Maguire yashoboraga gutsinda igitego cya 2 ku mupira yashyize ku mutwe uvuye muri kufura ariko unyura impande y’izamu gato.
Rutahizamu Harry Kane wari watsinze penariti ya mbere iyakabiri 2 ntiyamuhiriye kuko yayihushije ndeste
Olivier Giroud ku munota wa 78’ yaje kubona igitego cya 2, u Bwongereza buba bugiye ahabi.
Umukino warangiye ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa bwegukanye n’ibitego 2-1 buhita bukomeza muri 1/2 aho buzacakirana na Morocco yakoze amateka yo gusezerera Portugal yahabwaga amahirwe y’igikombe.






















