Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Ikipe ya APR ikomeje kwitegura gukina na Pyramids yagize icyo ivuga

Saturday 27 September 2025
    Yasomwe na

Ikipe ya APR FC yakoze imyitozo ya mbere kuri stade ya Kigali Pele aho izakinira umukino w’amajonjora y’ibanze ya CAF Champions League tariki ya 1 Ukwakira 2025, icyakirana na Pyramids yo mu Misiri.


APR FC yakoze imyitozo yitegura Pyramids.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cy’iyi kipe, iyi kipe yatangaje ko abakinnyi bose bameze neza, uretse umunya Burkina Faso QUATARRA Djibril umaze igihe kinini arwaye.

Umutoza mukuru w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC Taleb Abderrahim, yavuze ko ikipe ye izitwara neza, ibiha icyizere abakunzi ba Nyamukandagira.

Mu magambo ye Abderrahim Taleb yagize ati: Ni ikipe nzi, hari abakinnyi bo muri Maroc harimo abo natoje hambere. Turabizi ko ari ikipe ikomeye ifite irushanwa riheruka ndetse iheruka no gutwara igikombe cya FIFA Africa-Asian-Pacific Cup. Ku ruhande rwacu ariko abakinnyi bose bariteguye gukina uwo mukino ukomeye, kandi nubwo Ouatarra(Djibril) adahari hari abandi biteguye kwigaragaza ku wa gatatu, aho nidukurikiza ibyo twitoje tuzegukana intsinzi."

Umunya MauritaniaAziz Bouh niwe uzayobora uyu mukino uzaba kuwa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira kuri stade ya Kigali Pele Stadium.

Valens Nzabonimana

Amafoto yaranze imyitozo y’iyi kipe.

APR FC yakoze imyitozo yitegura Pyramids.
feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru