Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Imurora Japhet agiye kujyana Musanze FC mu nkiko

Thursday 8 January 2026
    Yasomwe na

Imurora Japhet wahoze ari Team Manager akaba n’umutoza wungirje wa Musanze FC, agiye kujyana iyi kipe mu nkiko bitewe n’umwenda bamubereyemo.


Imurora amaze igihe afitanye ibibazo na Musanze FC

Iyi bombori bombori ije nyuma yaho uyu Imurora yakuwe mu nshingano zo kuba hafi muri Musanze FC nkuru, akoherezwa gutoza ingimbi (Junior ) ndetse byakomeje kuba mu bwiru kugeza naho ubuyobozi bwa Musanze FC bwagiye bumushinja kugambanira ikipe kugira ngo itsindwe.

Amakuru agera kuri MAMAURWAGASABO TV nuko mu mukino ufungura shampiyona 2025-2026 Musanze FC yatsindiwemo na Mukura i Huye bavuze ko Imurora Japhet bakunze kwita Drogoba ariwe wabagambaniye barawutsindwa.

Muri iyi minsi hagiye haba inama nyinshi zijyanye n’ubuhuza aho Komite nshya yacyuye igihe yari iyobowe na Tuyishimire Palacide bakunda kwita (Trump) ndetse na Komite iriho ubu iyobowe na Richard bagiye bakora inama yo kuganiriza Imurora mu rwego rwo koroshya ibi bibazo bafitanye.

Mu ibaruwa MamaurwagasaboTV yabonye yanditswe na Imurora Japhet ku wa 26 Ugushyingo 2025, isaba Musanze FC kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’akazi impande zombi zagiranye ku wa 1 Nyakanga 2024 ikaba yaranditswe na Imurora igaragaza ibyo arimo kubasaba.


Uwari umutoza mu ikipe nkuru, asigaye atoza abana.

Muri iyi baruwa harimo kunoza, ibirebana n’umushahara, agahimbazamusyi n’itumanaho, ndetse yagombaga kujya ahembwa umushahara ungana na miliyoni (1.000.000Frw )buri kwezi ariko guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2025 kugeza mu Ugushyingo akaba yaragiye abona umushahara utuzuye kuko ubu ahembwa ibihumbi 500 Frw gusa.

Uyu Imurora akomeza avuga ko agahimbazamusyi kangana na 100.000 Frw ku mukino Musanze FC yatsinze, hari imikino ine ikipe yatsinze ari Umutoza Wungirije ariko akaba atarigeze ayahabwa, naho ibirebana n’amafaranga 15000 Frw y’itumanaho ya buri kwezi guhera muri Kanama 2025 kugera mu Ugushyingo akaba atarayahawe ibi byose bikubiye muri iyi baruwa asaba ko byubahirizwa.

Amafaranga yose ikipe imugomba avuga ko angana na Miliyoni (2.960.000 Frw,) ndetse ngo hashize imyaka 14 itamutangira imisanzu y’ubwiteganyirize (RSSB)

Muri iyi baruwa Imurora yagize ati“Mboneyeho kubamenyesha ko muhawe igihe cy’iminsi itanu y’akazi muhereye igihe muboneye iyi baruwa, kugira ngo mube mwakemuye ibibazo nabagaragarije kuko ari uburenganzira bwanjye bikaba inshingano zanyu, mutabyubahiriza, nkifashisha inzego z’ubutabera zibifitiye ububasha.”


Yakiniyeho iyi kipe ya Musanze FC

Ikindi ngo ubuyobozi bwamusabye gusinya andi masezerano mashya arabyanga ubu aho bigeze ubu barimo kumutega umutego wo kwandika ibaruwa asezera akazi mu rwego rwo kugabanya ibyo bagomba kumuha mu gihe yaba abatsinze mu rubanza.

Imurora Japhet bakunze kwita Drogoba yasezeye gukina umupira w’amaguru muri 2021, yakiniye Musanze FC imyaka 10 ndetse yahise ahabwa akazi.

Amakuru agera kuri MAMAURWAGASABO TV nuko biteganyijwe ko taliki ya 09 Mutarama 2026 aribwo ubuyobozi bwa Musanze FC buzitaba ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kugira ngo baganire kuri iki kibazo cya Imurora Japhet.

Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru