Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa zongeye gukozanyaho na M23

Monday 6 June 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Kagaju Julienne

M23 iravuga ko bimwe mu birindiro byazo mu gace ka Jomba muri Teritwari ya Rutshuru birimo kuraswaho n’ingabo za Leta FARDC kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Igihe kigera ku cyumweru imirwano yasaga niyahagaze nyuma y’uko izi nyeshamba zitangaje ko zivuye mu duce zari zarafashe muri Teritwari za Rutshuru na Nyiragongo muri Kivu ya Ruguru.

Willy Ngoma, umuvugizi wa M23 yatangarije BBC ati "Barimo kuturasaho kuva 5h30".

Kugeza ubu ingabo za Leta ya Congo Kinshasa ntacyo ziratangaza ku byatangajwe na M23 kuri iyo miryano, BBC yagerageje kuvugana n’umuvugizi w’ingabo ariko ntibirashoboka kugeza ubu.

Umutwe wa M23 kuwa gatanu ushize wasohoye itangazo uvuga ko "Ingabo za Leta n’abafatanya nazo biteguye kubagabaho ibitero bishya."

Umwe mu bakuriye M23 Bertrand Bisimwa yatangaje kuri Twitter ko kuba "Ingabo za MONUSCO ziri muri iyi miryano binyuranije n’ibyasabwe n’inama y’umutekano ya ONU".

Iyi mirwano yubuye kandi nyuma yuko kuri uyu wa kabiri i Goma hateganijwe inama y’abagaba b’ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba.

Abo basirikare bakuru baraterana bigendanye no gushyiraho umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya inyeshyamba zikinangira gushyira intwaro hasi muri DR Congo.

Iyi ikaba ari imwe mu myanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango mu nama bahuriyemo i Nairobi mu kwezi Mata.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru