Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

BBC irenda guhagarika ibitangazamakuru byayo

Thursday 8 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

BBC, Ikigo cy’Itangazamakuru cy’Abongereza, cyatangaje ki giteganya gufunga burundu televiziyo na radiyo zayo zose ikimurira ibikorwa byazo kuri internet.

Gahunda igomba kuba yashyizwe mu bikorwa mu myaka icumi iri imbere.

Umuyobozi Mukuru wa BBC, Tim Davie, yatangaje ko Isi ikomeje kugendera kuri internet ariyo mpamvu kuba televiziyo na radiyo zizavaho ari ibintu bikwiriye kwitegwa kandi abantu bagatangira gutegura uko bazakora izo mpinduka.

Davie yavuze ko BBC yihaye intego yo gutangaza amakuru mu buryo bw’ako kanya kuri televiziyo ariko ko Abongereza bakwiriye kwitega ko imirongo myinshi ya radiyo na televiziyo izafungwa mu myaka ya 2030.

Mu makuru dukesha Igihe avuga ko, bivugwa ko izi mpinduka zizakorwa mu buryo bwo guhuriza hamwe gahunda zose za BBC ku buryo nk’ibiganiro bisanzwe bya televiziyo umuntu ashobora kuzajya abibona anyuze kuri Application yo kuri internet.

Ibyo byaba bivuze ko televiziyo zikomeye nka BBC One cyangwa se BBC Radio 4 zose ibiganiro byazo bizimukira kuri internet.

Umuyobozi Mukuru wa BBC yavuze ko hari ibyago ko iki gitangazamakuru gishobora guhinduka ikindi gikorera kuri internet gitanga amakuru kikava ku ikoranabuhanga rya Freeview rikoreshwa na televiziyo zisanzwe cyangwa se DAB ya Radiyo.

Davie yari aherutse gutangaza ko CBBC na BBC Four zigomba gutangira gukorera kuri internet gusa. CBBC ni televiziyo ya BBC ariko yita cyane ku nkuru zireba abana mu gihe BBC Four ari imwe muri radiyo zikomeye kuko yatangiye gukora mu 2002.

Televiziyo zisanzwe magingo aya ntabwo zifite abantu benshi bazikurikirana kubera uburyo internet ikomeje kwigarurira Isi. Nka BBC One byagaragaye ko abayireba ari abakuze bari hejuru y’imyaka 60 ku buryo abato yo batayitaho na gato.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru