Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more
  • 6 July » Neymar yasezeye gukinira ikipe ya Brazil – read more
  • 24 June » Musanze: JADF yatangaje ko amafaranga y’ingengo y’imari yikubye gatatu muri uyu mwaka – read more
  • 23 June » Ishyaka ryacu rishyize imbere imibereho myiza y’Abaturage, Senateri Dr Frank Habineza – read more

Ingabo za SADC zongerewe undi mwaka muri DRCOngo

Thursday 21 November 2024
    Yasomwe na

Nyuma y’umwaka zije gutanga ubufasha mu guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu Burasirazuba bwa DRCongo, ingabo z’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurima y’Amajyepfo, SADC, wongerewe Manda y’umwaka mu kazi.

Abakuru b’ibihugu na za Leta bo b’umuryango SADC bumvikanye kwongereza igihe cy’umwaka ubutumwa bwa gisirikare mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Byemerejwe mu Nama y’abakuru b’ibihugu idasanzwe yabereye i Harare muri Zimbabwe ejo ku wa gatatu, tariki ya 20 Ugushyingo 2024.

Abategetsi b’ibi bihugu bya Zimbabwe, Zambia na Afrika y’Epfo biyemeje gutanga uburyo kugira ngo ingabo zoherejwe muri DR Congo kuva mu Kuboza umwaka ushize, mu butumwa bwo kurinda amahoro no kubungabunga umutekano.

Mu itangazo basohoye inyuma y’iyi nama barashimye abayoboye ingabo za SAMIDRC n’abandi bose boherejwe muri ubu butumwa ku buryo bitangira amahoro, ituze n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Bagaragaje impungenge bahura nazo, zituruka guhungabana kw’umutekano muri Congo, banamagana ubushotoranyi bubangamira amasezerano yo guhagarika intambara yasinyweho muri Kanama 2024 na leta ya Congo n’abo barwana, nubwo hatanditswemo umutwe wa M23.

Manda bongerewe itehanyijwe kugeza mu Gushyingo 2025.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru