Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko byibuze abantu barindwi bishwe abandi benshi barakomereka mu gitero cya misile n’indege z’Uburusiya mu karere ka Kyiv.
Mu nyandiko zaciye ku mbuga nkoranyambaga, Ihor Klymenko yavuze ko uduce dutuwe, ibitaro n’ibikorwa remezo bya siporo byibasiwe n’ibitero by’Abarusiya.
Abagera kuri batandatu mu bapfuye bari mu nyubako ndende iri mu murwa mukuru, umuyobozi w’akarere ka Kyiv, Vitaliy Klitschko, akomeza avuga ko abandi 22 bakomeretse muri uyu mujyi.
Mu byumweru bishize, Uburusiya bwagabye ibitero bikomeye mu kirere cy’imijyi ya Ukraine. Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zavuze ko ibitero 352 by’indege z’Uburusiya na misile 16 byibasiye agace ka Ukraine, cyane cyane mu gace ka Kyiv.
Ikigo gishinzwe ubutabazi muri Ukraine cyashyize ahagaragara amashusho yerekanye abaturage bavanwaga mu nyubako ndende yasenyutse yari ikiri gushya.
Bivugwa ko umuntu umwe yapfuye nyuma yuko drone igonze ibitaro byo mu mujyi wa Bila Tserkva mu majyepfo.
Ibi bije mu gihe umurwa mukuru ukomeje guhangayikishwa n’ibitero by’Uburusiya byabaye ku wa kabiri byahitanye byibuze abantu 28 abandi barenga 100 barakomereka.
Igitero cyari mu bikomeye ku murwa mukuru kuva intambara y’Uburusiya yatangira muri Gashyantare 2022.
NZABONIMANA Valens




















