Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

BARINDWI BICIWE I KYIV MU GITERO GISHYA CY’UBURUSIYA BWAGABYE KURI UKRAINE.

Monday 23 June 2025
    Yasomwe na

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko byibuze abantu barindwi bishwe abandi benshi barakomereka mu gitero cya misile n’indege z’Uburusiya mu karere ka Kyiv.


Abantu barindwi nibo bapfuye mu bitero Uburusiya bwagabye kuri Ukraine

Mu nyandiko zaciye ku mbuga nkoranyambaga, Ihor Klymenko yavuze ko uduce dutuwe, ibitaro n’ibikorwa remezo bya siporo byibasiwe n’ibitero by’Abarusiya.


Abagera kuri batandatu mu bapfuye bari mu nyubako ndende iri mu murwa mukuru, umuyobozi w’akarere ka Kyiv, Vitaliy Klitschko, akomeza avuga ko abandi 22 bakomeretse muri uyu mujyi.


Mu byumweru bishize, Uburusiya bwagabye ibitero bikomeye mu kirere cy’imijyi ya Ukraine. Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zavuze ko ibitero 352 by’indege z’Uburusiya na misile 16 byibasiye agace ka Ukraine, cyane cyane mu gace ka Kyiv.


Ingabo z’Uburusiya

Ikigo gishinzwe ubutabazi muri Ukraine cyashyize ahagaragara amashusho yerekanye abaturage bavanwaga mu nyubako ndende yasenyutse yari ikiri gushya.


Bivugwa ko umuntu umwe yapfuye nyuma yuko drone igonze ibitaro byo mu mujyi wa Bila Tserkva mu majyepfo.


Ibi bije mu gihe umurwa mukuru ukomeje guhangayikishwa n’ibitero by’Uburusiya byabaye ku wa kabiri byahitanye byibuze abantu 28 abandi barenga 100 barakomereka.


Ukraine ikomeje guhangana n’Uburusiya

Igitero cyari mu bikomeye ku murwa mukuru kuva intambara y’Uburusiya yatangira muri Gashyantare 2022.


NZABONIMANA Valens

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru