Friday . 24 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 23 April » AFC/M23 na Kinshasa bemeranyije guhererekanya imfungwa zikanyuzwa muri Uganda – read more
  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more

Iran yongeye kugaba ibitero mu kigobe cy’abapersi

Tuesday 10 March 2026
    Yasomwe na

Mu gihe Amerika na Israel bikomeje kugaba ibitero byo mu kirere kuri Irani, Israel ikarasa no muri Liban, ibigaragara ko ari ibitero byo kwihorera bya Irani bikomeje guhagarikwa n’ibihugu byo mu Kigobe.

Arabie Saoudite ivuga ko mu ijoro ryacyeye ikoresheje ubwirinzi bwo mu kirere yafashe igisasu cya misile yo mu bwoko bwa ‘ballistic’ hamwe n’indege nto eshanu z’intambara zitajyamo umupilote (drone).

Ingabo za Kuwait zivuga ko zashoboye gufata no guhanura ‘drone’ esheshatu.

Nyuma y’urupfu rw’umugore w’imyaka 29 wapfiriye mu gitero cyo mu ijoro ryo ku wa mbere mu murwa mukuru Manama wa Bahrain, Bahrain yavugije intabaza ziburira, ishishikariza abaturage kureba aho bikinga.

Mu gitondo cyo ku wa kabiri, minisiteri y’ingabo ya Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yatangaje ko ikomeje gufata “misile na drone” zivuye muri Irani, ndetse ko yagabye ubwirinzi bwo mu kirere hamwe n’indege z’intambara.

UAE yanavuze ko ambasade yayo i Erbil, mu majyaruguru ya Iraq, yarashweho na ‘drone’, yangiza ibintu, ariko ko nta muntu wakomeretse.

IVOMO:Reuters

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru