Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Burera: Bahangayikishijwe no kutagira amazi meza

Tuesday 8 July 2025
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage batuye mu mirenge ya Cyanika na Rugarama y’Akarere ka Burera baravuga ko bahangayikishijwe nikibazo cyo kutagira amazi meza.

Abaganiriye na Mamaurwagasabo TV bavuze ko hari n’igihe babura amahitamo bakohereza abana kujya kuvoma mu ngezi (ikiyaga cya Burera ) bakarohama.

Uwiragiye yagize ati ”Inaha amazi yabaye imboneka rimwe, aza uyu munsi akazagaruka ejobundi Ubu twarumiwe abafite ibigenga niba bafite ubuzima, kubera ko amazi bavomye mu bigega bayatugurisha ijerekani 200 cyangwa 300 mudukorere ubuvugizi tubone amazi meza.”

Undi muturage witwa Murenzi Enock yagize ati ”Ikibazo cy’amazi hano kıraduhangayikishije hari nigihe twohereza abana kujya kuvoma ku ngezi bakarohama mu byukuri ubuzima butagira amazi ntabwo.”


Abana bakora urugendo rurerure bashaka amazi.

Aba baturage bakomeza bavuga ko hari igihe iyo bagize amahirwe imvura ikagwa bakoresha ibidendezi bikanatera n’indwara zitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yavuze ko Umuyoboro wa Mutobo uri hafi kwagurwa kugira amazi azajye abageraho ahagije.

Ati”Ikibazo cy’amazi hano Burera duhora tukibazwa by’umwihariko mu mirenge yo mu makoro,Rugarama, Gahunga, Cyanika ariko navuga nuko bashonje bahishiwe kubera umuyoboro wa Mutobo urimo kwagurwa kugira ngo amazi aazabashe kujya agera ku baturage benshi.”


Ibura ry’amazi rihangayikishije abatuye i Burera.

Ikibazo cy’amazi cyakunze kuvuga muri aka karere ka Burera cyane mu Mirenge ikoze kuri Pariki y’ibirunga ndetse no muduce tw’amakoro, akaba ariho bahera basaba ko abhabwa amazi meza.

Ikigo gishinzwe isuku n’isukura(Wasac ) nacyo cyagize icyo kivuga kuri iki kibazo binyuze mu butumwa bugufi.

kiti ”Dear Mama Urwagasabo Team, Bitewe n’amazi macye ugereranije n’acyenewe, Cyanika na Rugarama babona amazi binyuze mu isaranganya kdi rirubahirizwa. Mu gucyemura ikibazo,hari kwagurwa uruganda rutunganya amazi rwa Mutobo kugirango guhera mu mpera z’uyu mwaka batangire kubona amazi ahagije m’uburyo buhoraho. Murakoze”

Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru