Abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarezi n’abanyeshuri bo mu ntara zitandukanye mu gihugu batangaza ko itangira ry’uyu mwaka w’amashuri ryagaragayemo impinduka zitandukanye mu ngeri zinyuranye kurenza uko byagendaga mu myaka yatambutse.
Tariki 9 nzeri 2024 nibwo mu Rwanda hose, habaye itangira ry’amashuri mu mwaka 2024/2025, abanyeshuri berekeza ku mashuri bahawe kuzigaho.
Mbihe bitandukanye ikinyamakuru MamaURwagasabo cyasuye bimwe mu bigo by’amashuri mu ntara zitandukanye z’igihugu, ndetse kigirana ibiganiro na bamwe mu bayobozi bibi bigo, abarezi n’abanyeshuri hagamijwe ku menya amakuru y’aho amasomo ageze n’uburyo muri rusange itangira ry’amashuri ryagenze.
Kimwe mubyo abafite uburezi mu nshingano mu bigo by’amashuri twaganirye bahuriyeho, ni ukuba iri tangira ry’amashuri ryaragize umwihariko wo kuba ryaramenyeshejwe mbere, bityo hakabaho kwitegura bihagije ku bayobozi b’ibigo by’amashuri binyuze mu gukorana inama n’abarezi baharerera, mu rwego rwo rwo gushyiraho ingamba bagomba gutangirana uyu mwaka w’amashuri, no gukosora bimwe mu bitaragenze neza mu mwaka watambutse.
Mu ntara y’Iburasirazuba
Eric Muhirwa, umuyobozi wa Groupe Scholaire Mayange mu karere ka Bugesera mu ntara y’iburasirazuba, avuga ko abona ko uyu mwaka watangiye neza ashingiye ku buryo yabonye abanyeshuri bitabiriye ku bwinshi ku munsi wa mbere w’amasomo.
Yagize ati “Abanyeshuri baje mu buryo tutari twiteze, ariko byabaye akarusho kuko n’abarezi babo bitabiriye 100% ku buryo ku munsi wambere twangiye kwigisha bigasa naho wagira ngo tumaze nk’icyumweru dutangiye, ariko nanone byose twabifashijwe no kuba twaragiye dukora inama zitandukanye mbere y’itangira ry’amashuri”.
Abarezi bo mu ntara y’uburasirazuba barimo Mukanziza Dorcella wigisha isomo ry’imibare yavuze ko zimwe mu ngamba bafashe nk’abarezi muri iritangira ry’amashuri, ari ukwegera abana bakabagira inshuti kurenza uko babafataga nk’abarimu kuko usanga hari abanyeshuri batinya umwarimu bityo bigatuma byabaviramo no gutsindwa isomo rye.
Yagize ati “Nkanjye nigisha isomo ry’imabare, nibyo koko ikunda gutsinda benshi, ariko ikintu natangiye uyu mwaka nigisha abanyeshuri mbere yuko ntangira isomo buri gitondo, nuko nabanje nkabagira inshuti zanjye, nkahita mbasaba no gufata isomo mbigisha naryo bakarigira inshuti kuko burya imibare kuyitsinda bisaba kuyigira inshuti kandi umwana ntiyafata isomo ngo arigire inshuti atari inshuti na mwarimu uryigisha”.
Bamwe mu banyeshuri bo mu bigo byo mu burasirazuba twasuye barimo Kwizera Ethan Parusia wiga mu mwaka wa 6, mu ishami ry’indimi n’ubuvanganzo, yavuze ko bishimira uburyo batangiye amashuri bagatangirana n’imikoro bahawe n’abarimu babo bagerageza kureba urwego bagezeho n’uburyo basubiye mu masomo bari mu biruhuko ariko kuko yiga ku kigo biga bataha, yashimiye cyane gahunda ya School Feeding.
Yagize ati “Ikintu kidufasha kwiga ndetse kinadutera kwitabira cyane ku munsi wambere nuko tuba tuzi neza ko nitugera ku ishuri tutaribubwirirwe cyane ko bamwe muri twe usanga dutuye kure ku buryo tutataha ngo tugiye kurya tugaruka, rero iyo dutekanye mu nda rwose no mu mutwe turakurikira.”
Kurikira iyi link urebe amashusho ku munota wa 7 n’amasegonda 14: https://www.youtube.com/watch?v=deZsq_TIA6w&ab_channel=MAMAURWAGASABOTV
Mu ntara y’amajyepfo
Bimwe mu bigo byo mu ntara y’amajyepfo birimo Group Scholaire Officielle de Butare yahindutse Indatwa n’Inkesha, tudahereye kuba ari kimwe mu bigo by’Indashyikirwa kuva cyashingwa mu 1929, ubuyobozi bwiri shuri bwatangarije MamaURwagasabo ko iteka bahoraga basaba minisiteri y’uburezi ko umwaka w’amashuri bajya bawutangira kare kuko bifasha abarezi kugira igihe kirekire cyo kwigisha no kurangiza porogaramu zabo none bikaba byarakozwe.
Padiri Hakizimana Charles uyobora iri shuri, yagize ati. “Uyu mwaka uza imbere muyo twatangiye tunezerewe kuko twawutangiye kare, ikigaragara niki gihembwe kizaba kirekire kuko tuzigisha ibyumweru 38 kandi bikazaba bihagije ku masomo”.
Ibi abihuza na Mugorenejo Denise umurezi muri iri shuri uvuga ko abana bakigera ku ishuri bahise batangirana n’ibazwa ku masomo atandukanye kandi aho bigereye nubwo atavuga ku gihembwe cya kabiri n’icyagatatu kuko bitaragerwaho, ariko iki gihembwe cyo kibaha icyizere nk’abarezi ko kizatanga umusaruro.
Nsanzabandi Venuste wigisha ubukungu muri Groupe Scholaire Cyarwa, avuga kuri iri tangira ry’amashuri yagize ati “Mu myaka yabanje hari nubwo twamaraga icyumweru dutegereje abanyeshuri baranze kuza ariko bitandukanye nuyu mwaka”.
Umuyobozi wa Group Scholaire Cyarwa Akayezu Donatha, agaruka cyane ku kuba akarere karabahereye ibiryo ku gihe ku buryo ku munsi w’itangira bwambere abanyeshuri barariye kuri uwo munsi akanabihurizaho na Mushokambere Kabakesha umunyeshuri muri iki kigo uvuga ko usibye kuba abarimo baza bagatanga amasomo nk’ibisanzwe nta numwe urasiba ariko niyo bagiye kurya babona ingano y’ibyo baryaga yariyongereye.
Kurikira iyi link urebe amashusho kuva ku munota wa 8 n’amasegonda 14: https://www.youtube.com/watch?v=tqbVoL68WXg&ab_channel=MAMAURWAGASABOTV
Intara y’uburengerazuba
Itangira ry’amashuri mu ntara y’uburengerazuba ryagize umwihariko ukomeye haba ku barezi n’abanyeshuri cyane cyane hagendewe ku kubahiriza igihe bitandukanye no mu myaka yatambutse aho ngo umwarimu yazaga igihe ashakiye cyangwa agasiba isomo ku mpamvu zitagatumye asiba.
MamaURwagasabo yaganiriye na bamwe mu barezi, abanyeshuri n’abayobozi ba Group Scholaire Jenda na Groupe Scholaire Mukamira, umwe mu barimu twaganiriye yavuze ko mu rwego rwo gukoresha igihe neza basabye abanyeshuri kujya bazinduka kugira ngo babanze basubiremo amasomo ya mu gitondo, ari naho bano barimu baboneraho kubafasha mu masomo y’amagerageza baba babahaye kimwe n’indi mikoro yo mu rugo.
Uzanyinka Christine wigisha ubuvanganzo muri G.S. Mukamira aganira n’umunyamakuru wa MamaURwagasobo, yagize ati “Abanyeshuri twigisha natwe turabizi ko iyo batashye mu miryango yabo bahita bafata izindi nshingano bahabwa n’ababyeyi by’umwihariko imirimo yo mu rugo itandukanye, niyo mpamvu natwe nk’abarezi mu cyo twitayeho muri iri tangira ry’amashuri ari ukubafasha mu masomo ya mu gitondo.”
Umuyobozi wa G.S Jenda Maniteze Mediatrice we agaruka cyane kuri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri cyane ko ngo ituma abana biga mu mashuri abanza bituma bitabira ushuri ku rwego rwo hejuru kandi ubusanzwe aribo basibaga amasomo.
Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga riri mubyo ibigo byo mu ntara y’uburengerazuba ryishimira, aho usanga bafite internet, laptop ku barimu ndetse no kwifashisha Smart Classrooms mu kwisha abanyeshuri.
Vincent Ngiruwonsanga twamusanze yigisha igiswayire akoresheje ikoranabuhanga rya porojegiteri ryo kumurika ku rukuta akabasha kwandika adakoresheje ingwa, kandi icyarimwe agahita yinjira no muri mudasobwa ye mu gihe ashaka gukoresha interineti yereka urugero abanyeshuri.
Tuganira yagize ati “Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga hano rizadufasha kwihutisha amasomo yacu kuko tutagifata cya gihe twandika ku bibaho dusiba cyangwa dutanga note kuko iyo mfite amasomo muri mudasobwa abanyeshuri babasha kuzitunga nabo ubwabo, rero ibi bituma tudasiganwa n’igihe bizihutisha na porogaramu zacu z’amasomo”.
Kurikira iyi link urebe amashusho kuva ku munota wa 10 n’amasegonda 50: https://www.youtube.com/watch?v=LpV1kDXujWY&ab_channel=MAMAURWAGASABOTV
Intara y’amajyaruguru
Akarere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru, ni kamwe mu turere turimo ibigo by’amashuri byaganiriye na MamamURwagasabo ku bijyanye n’itangira ry’amashuri, nubwo no muzindi ntara naho bihari, ariko umwihariko twasanze muri aka karere, ahrimo uburezi bw’abana b’inshuke, urugero ni urugo mbonezamikurire rwa Kampaganga ruherereye mu Kinigi, rwakira abana bo mibice bitandukanye birwegereye, Godelive mukamusangwa waganiriye n’umunyamakuru, yavuze ko mubyo bakora, harimo guha abana serivisi y’uburezi, iy’ubuzima, no gukangura ubwonko bw’abana.
Umuyobozi w’uru rugo mbonezamikurire runashamikiye kuri Group Scholaire Kampanga, avuga ko bari kwishimira intambwe ababyeyi bamaze gutera mu kumva uburezi bw’abana b’inshuke cyane ko ubusabe bw’ababyeyi bwavuye ku bana 207 bagera kuri 237.
Yagize ati “Abana twigisha bava binjira mu mashuri abanza bazi kuvuga imivugo mu ndimi zitandukanye kandi bakaba bazi kwandika neza uhereye ku mazina yabo”.
Uyu muyobozi unakuriye uru rwunge rw’amashuri agaruka kw’itangira ry’amashuri yavuze ko muby’ingenzi bishimira aruo bakajije umurego mu myigire kandi bakaba banafite igihe gihagije cyo kwigisha kuko uyu mwaka watangiye kare kuburyo abana barenze 80% aribo bitabiriye ku munsi wambere.
Abanyeshuri biga muri iri shuri barimo Nkurunziza Edison na Irasubiza Joyeuse twaganiriye, bishimira kuba mu gutangira uyu mwaka barasanze integanyanyigisho ziri ku murongo by’umwihariko aho bakorera ubushakashatsi nka za laboratwari n’ibyumba by’ikoranabuhanga birimo za mudasobwa zihagije ibi byose bifashisha mu kuzamura ubumenyi bwabo bifashishije interineti nayo itabura muri iki kigo.
Bigenzi Alex wigisha muri G.S. Kampanga avuga ko usibye kwita ku burere bw’abanyeshuri binyuze mu masomo, ariko hari ikindi cy’ingenzi bafasheho umwanzuro nk’abarezi kuzakigira ipfundo rya byose.
Yagize ati “Uyu mwaka twawutangiranye imbaraga kandi turifuza ko umusaruro uzaboneka mbere ariko twemeje ko tugiye gushyira ingufu mu kinyabupfura cy’abanyeshuri kuko ahari ikinyabupfura ntihashobora kubura umusaruro”.
Kurikira iyi link urebe amashusho kuva ku munota wa 10 n’amasegonda 10: https://www.youtube.com/watch?v=PaJ_pKVNgF0&ab_channel=MAMAURWAGASABOTV
Hafi ya byose mu bigo by’amashuri byagiye bihurira kukuba muri rusange iri tangira ry’amashuri ryaragenze neza nubwo hagiye habonekamo imbogamizi zo kuba abanyeshuri bose bataragiye bagerera ku bigo icyarimwe bitewe nuko bamwe mu babyeyi bataba bahuje amaikoro yo guhita bohereza abana ku ishuri cyangwa ugasanga hari imiryango ifite abana barenga ba 3 bagomba kugira ku ishuri icyarimwe bityo hakaba habaho gutinda kumwe.
Ubwiyongere bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu bigo, integanyanyigisho, kuba uturere twaratangiye ibiryo ku gihe ku bigo bifite abana biga bataha ndetse no kuba uyu mwaka waratangiye kare kandi babitegujwe byatumye bitegura bihagije babona ko iki gihembwe cya mbere kizarangira gitanze umuaruro.
Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo























