Umusirikare wo ngabo z’u Rwanda (RDF) mu ijoro ryacyeye yarasiye mu kabari abantu batanu bo mu karere ka Nyamasheke arabica.
Byabereye mu isantere y’ubucuruzi ya Rubyiruko iherereye mu mudugudu wa Kageyo, akagari ka Rushyarara ho mu murenge wa Karambi, mu ma saa saba z’ijoro.
Byemejwe n’itangazo rya RDF, ryasohotse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Ugushyingo 2024, ryagaragaje akababaro uru rwego rwatewe n’ibyakozwe n’umusirikare warwo, Sgt Munani Gervais w’imyaka 39.
Mu itangazo ryashyizwe kuri X, RDF yihanganishije imiryango n’inshuti z’abuze ababo kandi ko Sgt Minani Gervais akurikiranwa mu nzira z’amategeko.
Umuturage witwa Mandela yabwiye BWIZA ko mu barashwe harimo bakuru be babiri: Sindayigaya Zephanie na Nsekambabaye Ezra. Bombi bari bubatse.
Amakuru kandi avuga ko mbere y’uko uriya musirikare arasa bariya bantu nyiri akabari barimo yabanje kumugurira Petit-Mützig ebyiri, atumaze undi amusaba kumwishyura.
Bivugwa ko aba bombi bari basanganwe utubazo two kuba yaramwambuye, ibyatumye nyuma yo kwanga kwishyura ziriya nzoga nyiri akabari abwira umusirikare ati: "Genda uzagwe mu ishyamba uzerera!"
Ni amagambo yarakaje cyane umusirikare wahise wikoza hanze gato, agaruka arasa urufaya rw’amasasu ku banyweraga muri ako kabari.
Mu barashwe icyakora ngo ntiharimo nyiri akabari kuko we yahise aca mu idirishya arahunga.