Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Korea y’Epfo: Amb. Isumbingabo yagize icyo avuga ku kwibohora nyako

Wednesday 11 July 2018
    Yasomwe na

Abanyarwanda baba muri Koreya y’Epfo bahuriye mu Mujyi wa Seoul mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 24 umunsi wo kwibohora.

Ibi birori byabereye kuri Crown Hotel, i Seoul ku wa 8 Nyakanga 2018, byahuriyemo abasaga 90 barimo Abanyarwanda baba muri iki gihugu, inshuti zabo ndetse n’abayobozi mu nzego nkuru za leta.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Korea y’Epfo, Isumbingabo Emma Françoise, yashimiye abifatanyije na bo mu kwishimira igihe gishize Abanyarwanda bibohoye ubutegetsi bubi.

Yagize ati “Kwibohora bivuze muri rusange ubwisanzure mu bitekerezo, mu bikorwa, mu burenganzira bw’ibanze nk’umwenegihugu, ibyo bikagaragarira mu kwiha agaciro, kugaha abandi no kugaha igihugu cyakubyaye.”

Ambasaderi Isumbingabo yashimangiye ko kwibohora kuzuye gukwiye kujyana n’ibikorwa biteza imbere abaturage.

Agira ati “Igisobanuro nyamukuru cy’umunsi nk’uyu ni uko ubuzima bw’Abanyarwanda buhinduka, bukagira aho buva, bukagira ikindi cyerekezo gishya, kigamije iterambere bifuza. Mureke twitabire inshingano zacu zo kubaka urwatubyaye n’umutima wacu wose. Dufate iya mbere dukore, twiyubakire igihugu, twange agasuzuguro, twiheshe agaciro. Uko niko kwibohora tugezemo muri iki gihe tuganisha igihugu cyacu ku iterambere rirambye.

Yagaragaje ko u Rwanda rufite ibyo rwishimira rumaze kugeraho nko kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda, guharanira ubusugire n’umutekano w’abantu n’ibyabo, guharanira ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi, guharanira ubukungu bushingiye ku mutungo bwite w’igihugu, kurwanya ruswa no gutonesha, guharanira imibereho myiza y’abaturage, gucyura impunzi no gukuraho impamvu zitera ubuhunzi, guharanira ububanyi n’amahanga bushingiye ku buhahirane, ubufatanye n’ubwubahane no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye muri Korea y’Epfo, Rwigema James, yagaragaje intambwe u Rwanda rwateye mu myaka 24 ishize ashimangira ko bifite inkomoko ku buyobozi bwiza igihugu gifite.

Yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu gukomeza urugamba rwo guteza igihugu imbere kuko hari bagenzi barwo bitangiye kukibohora.

Ibirori by’umunsi wo kwibohora byabimburiwe n’imikino y’umupira w’amaguru na Basketball yahuje Abanyarwanda batuye muri Korea y’Epfo. Ababyitabiriye bataramiwe n’Itorero Umucyo rigizwe n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru