Tuesday . 17 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

MONUSCO yasabwe na Congo gushyira mu bikorwa ingamba zafatiwe M23

Tuesday 29 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Leta ya Congo yasabye MONUSCO gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe umutwe witwaje intwaro ku ya 23 Ugushyingo.

Mu itangazo Umuvugizi wa MONUSCO yageneye itangazamakuru ku wa 28 Ugushyingo 2022, yavuze ko ubu butumwa bwashyigiye imyanzuro y’uko abarwanyi ba M23, bagomba guhagarika imirwango kandi bagasubira mu birindiro bahozemo mbere.

Iyi myanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari I Luanda muriAngola, ivuga ko mu gihe abarwanyi ba M23 batahagarika imirwano kandi ntibasubire mu birindiro bahozemo, abakuru b’ibihugu bigize EAC bazategeka ko hakoreshwa imbaraga za gisirikare.

Bwiza dukesha iyi nkuru yavuzeko, uyu muvugizi wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo, Christophe Lutundula, yavuganye na MONUSCO, ayisaba gutanga ubufasha mu gushyira mu bikorwa iyi myanzuro, nayo imwizeza gutanga umusanzu wayo.

Ati: “ku bw’ibyo, ubu butumwa buzatanga ubufasha mu gushyira mu bikorwa byose bijyanye na manda yayo.”

Ubu butumwa buvuga ko bwiteguye kwegera impande zose zafashe iyi myanzuro kugirango ihabwe ibisobanuro byimbitse, kandi ngo buzakorana n’ingabo za EAC n’urwego ruhuriweho rushinzwe gukurikirana ibibera ku mbibi za Congo, ruyobowe n’umusirikare wa Angola.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru