Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Manchester City yatsinze Real Madrid mu mukino ubanza wa Champions League

Wednesday 27 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ikipe ya Manchester City yatsinze Real Madrid ibitego 4-3 mu mukino ubanza wa Champions League wabereye mu gihugu cy’u Bwongereza, umukino wabonetsemo ibitego birindwi.

Wari umikino ubereye ijisho watangiye ku isaha ya saa 21h00’ z’ijoro abantu benshi bari bategereje kureba niba Real Madrid iza kwigobotora Manchester City yari iwayo, gusa iyi nayo yagaragaraje ko ikomeye ikomeza kotsa igitutu kugeza n’aho yaje kubyitwaramo neza itsinze ibitego 4-3.

Umukino watangiye kuryoha hakiri kare kuko ku munota wa 3’ gusa ikipe ya Manchester City yari imaze gufungura amazamu, ku gitego cyatsinzwe na kizigenza Kevin De Bruyne wakomeje kugora ba myugariro ba Real Madrid.

Nyuma y’iki gitego Real Madrid nayo yakangutse ibona ko ibintu bikomeye arinako yatakaga cyane nubwo itari iwayo; byongeye kuba bibi kuri iyi kipe yo muri Espagne ku munota wa 12 aho Gabriel Jesus yatsinze igitego cya kabiri cya Man City, abafana ba Real Madrid bacika ururondogoro.

Ubwo byari bimaze kuba ibitego bibiri Real Madrid yabaye nk’ikangutse ibona ko iminota iri kuyoyoka hanyuma Rutahizamu wayo kuri ubu ufite ibitego byinshi muri iri rushanwa, Karim Benzema, yaje kwishyura igitego cya mbere ku munota wa 34’ mu gice cya mbere bituma byibuze ikizere kigaruka kuko imitima ya benshi itari ihagaze neza ku bakunzi ba Real Madrid, igice cya Mbere cyarangiye ari 3-1.

Mu gice cya kabiri Manchester City yongeye kunyeganyeza inshundura ku gitego cyinjiye ku munota wa 54’ gitsinzwe na Foden wari wamaze guhusha ubundi buryo hafi ku munota wa 49’.

Vinicius Junior yaje gutsinda igitego cya kabiri cya Real Madrid nyuma y’iminota 3’ gusa bituma Real Madrid ikomeza gukoresha ingufu nyinshi zo ushaka kwishyura ibitego byose, ntibyatinze kugira ngo Manchester city ibone ikindi gitego kuko ku munota wa 75’ Bernardo Silva yatsinze igitego cya kane, bikomeza gushyira ku gitutu ikipe ya Real Madrid.

Ubwo umukino wari hafi kurangira Karim Benzema yabonye Penariti aza kuyinjiza neza cyane, hanyuma umukino wose urangira ari ibitego 4-3, abantu benshi bategereje umukino wo kwishyura uzabera muri Espagne, hamenyekana ikipe izakomeza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru