Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Menya itandukaniro riri hagati y’urukundo nyakuri n’urukundo rw’iraha

Saturday 13 June 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Mu buzima bwa buri munsi, abantu barakunda abandi bagakundwa ariko ntibigaragare mu buyo bumwe kuko n’intego zitaba ari zimwe.
Hari urukundo nyakuri rushobora nu kuganisha ku gushakana, hakaba n’urukundo umuntu yakwita uruhutiyeho, nubwo zose ari inkundo zikaba
zitandukanye haba mu biziranga, haba no mu mishyirirwe mu bikorwa yazo.

Reba amatandukaniro ari hagati y’urukundo nyakuri n’urukundo twakita Uruhutiyeho
*Urukundo ruhutiyeho (Clash), rurangwa akenshi n’utugambo tworoshye, turyoshye tw’ubusabusa abantu barurimo babwirana ariko muri make ntamushinga cyangwa undi musaruro bigaragara ko wavamo.

*Mu rukundo nyarwo, habaho kuganira no kungurana ibitekerezo ku mishinga runaka ishobora kubateza imbere ndetse bakagira n’umwanyauhagije wo kuganira ku rukundo.

*Urukundo ruhutiyeho rwibanda cyane ku bice bimwe na bimwe by’umubiri umuntu aba yarakundiye undi urugero isura, ikimero, imigendere, inseko,kuberwa ubutunzi n’ibindi…

*Urukundo nyarwo ntirugendera ku bintu runaka bidasanzwe bigaragara ku bakundana nk’ibyagaragaye hejuru, ahubwo iyo abakundana bari murukundo nyakuri bumva banyuzwe n’uko bari. Mu yandi magambo baba barimariranyemo.

*Mu rukundo ruhutiyeho, iyo habayeho kutumvikana, abakundana bahita batandukana byihuse kuko buri wese aba yumva nta kibazo ko azabonaabandi bameze nka we.

*Iyo urukundo nyarwo rugaragayemo agatotsi, abakundana ntibihutira gutandukana ahubwo bashobora no kumara igihe babyigaho bakazafataumwanzuro nyuma , ndetse byanaba ngombwa bagakomezanya.

*Urukundo ruhutiyeho rutuma umwe mu bakundana yica ku bandi bantu kuko aba yumva arangamiye umuntu umwe gusa kubera cya kintuamukurikiyeho, nyamara iyo amaze kukigeraho cyangwa bashwanye arabagarukira.

*Mu rukundo nyakuri, abakundana ntibafuhirana bya cyane ahubwo bahana akanya ko kuganira n’izindi nshuti n’abavandimwe. Uru rukundo nyakuriiyo urugenzemo neza, na za nshuti n’imiryango birabashyigikira.

*Urukundo ruhutiyeho akenshi ruganisha ku mibonano mpuzabitsina mu gihe urukundo nyakuri rwereka abarurimo ko imibonano mpuzabitsinaatari cyo kimenyetso cyonyine kigaragaza abakundana.

*Iyo mu rukundo ruhutiyeho habayeho kutumvikana ku mpande zombi zumva ko byazicikiyeho aho kureba icyakorwa mu gihe urukundo nyakurirwo rutegereza kandi rukihangana.

*Urukundo ruhutiyeho rurangwa nuko abakundana bishimira kuratira abandi ibyo bakoze (namusomye, twasohokanye,…) mu gihe abari mu rukundonyakuri baceceka abantu bakabibwirwa n’uko babyiboneye.

*Urukundo ruhutiyeho rurafuha cyane (jealous) ariko mu by’ukuri nuko haba hari inyungu idasanzwe abarukundana babi temo. Mu gihe hatabahogufuha cyane ku bakundana urukundo nyarwo kuko bagirirana icyizere.

Nubwo urukundo ruhutiyeho rushobora gukura rukavamo urukundo nyarwo, ntirukunze kuramba kuko indamu abarukundana baba barutegerejehobaba bamaze kuzibona. Si byiza gukunda cyangwa gushakana n’umuntu kuko hari icyo umukurikiyeho cyaba umutungo, ubwiza n’ibindi, ahubwo wagakwiye kubikora kubera urukundo.

Ese wowe hari ibyo waba waranyuzemo igihe wari murukundo? Duhe Igitekerezo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru