Ni umuturage Witwa Mukagatare Francoise utuye mu mudugudu wa Ramba, akagari ka Nyagasenyi mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana uvuga ko yasenyewe inzu ndetse akirukanwa mu isambuye abwirwa ko umutungo we waguzwe na RSSB nyuma akaza kumenya ko umutungo wose utaguzwe none n’umutungo wasigaye umugabo aka yarawunyazwe n’umugabo nyamara ariwo wari buzamutunge n’abana be.
Uyu muturage yagize ati’’Ubuyobozi bwaraje buransenyera ibintu byarimo hano babijugunya kure aho bashakaga kunshumbikira, twaje kwandikira Perezida kuri twitter maze badusaba ko tujya ku karere gusa ntacyo badufashije’’.
Uyu muturage ahamya ko iki kibazo yakigejeje mu nzego zitandukanye ariko bakaba ntacyo bamufashije.
Yagize ati"Nahamagawe n’umuyobozi ku karere ambwira ko niba icyangombwa umugabo wawe yarakibonye ubwo warekeye, nange mubaza igihe yaba yaraboneye icyo cyangombwa kandi ubutaka bwari bwaraguzwe na RSSB’’.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Radjab Mbonyumuvunyi avuga ko uyu muturage atatswe umutungo we, yagize ati ‘’ntabwo umuturage yigeze yakwa umutungo we kuko ingurane yatanzwe kandi igahabwa umugabo we kuko ariwe wanditse ku mutungo naho ibyo avuga ko hari umutungo wasigaye ntabwo ari byo kuko uwo mutungo nawo ari uwa RSSB ntawe uwemerewe’’.
Uyu muturage avuga ko n’amafaranga y’ingurane atayahawe ndetse umutungo we wose akaba yaramaze kuwukurwamo n’umugabo bashakanye nyamara bafitanye abana.


















