Abatuye mu isantere ya Kanyogote ihuza utugari twa Bibare na Mimuri mu murenge wa Mimuri muri Nyagatare bavuga ko hari insoresore zirirwa zicaye ntacyo zikora ubundi zikaza kwitwikira amajoro zikabiba.
Iyo ugeze muri ako gasantere usanga abaturage bahugiye mu mirimo itandukanye, yiganjemo ubuhinzi, hari abari kuvungura ibigori aeiko hari abandi bicaye ku buryo ubona ntacyo bari gukora kandi ari urubyiruko.
Aba baturage bavuga ko izo nsoresore zidakura amaboko mu mifuka usanga ku mugoroba zishaka kuyakura mu mifuka ziyinjiza muy’abandi.
Umwe ati: "Inaha dufite ikibazo cy’ubujura kuko kenshi na kenshi hari insoresore zidafite ikintu cyo gukora zirirwa hano mu mugi, iyo bwije rero dukeka ko ari zo zitwikira ijoro zigapfumura amazu yacu zikatwiba. Nk’aha nkorera bagize gutya bica idirishya, bazamo imbere baranyiba, ibyari biri mu nzu byose barabitwara".
Undi yagize ati: "Ino korora agatungo agahene cyangwa agatama ntibishoboka; inzu baraza bakayipfumura ihene bakayijyana, nta ntama tukigura, nta hene tukigira ubujura buradukabirije".
Undi bigeze kwiba yunzemo ati: "Urugero natanga, njye byambayeho iwange barahiba ku buryo hari ibyo banyibye ntapfa kongera kugeraho, birimo imyenda n’imashini zidoda".
Ni urubyiruko ruri mu myaka itarenze 25
Aba baturage bavuga ko ntaterambere bageraho kuko kongera kubona ibyo wibwe bisaba iminsi n’ubushobozi, ikaba imwe mu mpamvu basaba Leta gushakira izi nsoresore icyo zikora kuko byagabanya ubujura muri aka gace.
Bagira bati: "Birabangamye, kuko buriya kugira ngo umuntu agire icyo ageraho bisaba kwiyuha akuya, iyo rero umujura agutwaye icyo wagezeho, kongera kukigeraho biragorana".
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mimuri, Ngoga John yatubwiye ko aba baturage batibwa n’abavuye kure, ahubwo bakwiriye kwishakamo ibisubizo.
Yagize ati: "Ni abajura babo, ni abana babo, rimwe na rimwe nibo tuba dufatanya umunsi ku munsi abo dufashe bagakurikiranwa, ariko tubashishikariza nyine ko ari bo bagomba kwicungira umutekano mbere y’abandi kuko ntabwo bibwa n’abaturutse ahandi".
Ikibazo cy’ubujura gikunze kugaragara mu aka gace ahanini giterwa no kuba iyi Santere nta muriro w’amasharazi igira, ku buryo usanga hari benshi badafite akazi birirwa bagenda genda.
Iyi Santere y’ubucuruzi n’imiturire nta muriro w’amashanyarazi igira
Yanditswe na Valens Nzabonimana



















