Nyuma y’umunsi umwe Uburusiya bugabye ibitero bikomeye bya misire kuri Ukraine, biteganyijwe ko hatangira ibiganiro bishya by’amahoro bizamara iminsi ibiri mu mujyi wa Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku wa Kabiri, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yashinje Uburusiya ko bwahisemo inzira y’iterabwoba aho guhitamo ibiganiro, nyuma y’uko bwongeye kugaba ibitero by’ijoro bikomeye. Yasabye ko ubutegetsi bw’i Moscou bushyirwaho igitutu kugira ngo bushyire imbere ibiganiro by’amahoro, aho gusaba ko igihugu cye cyemera gutanga ubutaka. Ibi bibaye mu gihe Perezida wa Amerika Donald Trump akomeje gusaba Ukraine kwemera ubwumvikane bushobora gutuma hari uduce twakwegurirwa Uburusiya, ibyo Kyiv itemera kugeza ubu.
Mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, Uburusiya bwagabye ibitero ku bigo bitanga amashanyarazi mu ntara ya Kyiv no mu zindi zirimo Kharkiv na Odesa. Zelensky yavuze ko Moscou irimo kwifashisha ubukonje bukabije buriho muri iki gihe kugira ngo itere ubwoba abaturage, mu gihe ubushyuhe bwamanutse cyane bukagera kuri dogere -20°C.
Yasobanuye ko muri ibyo bitero hakoreshejwe amagana y’utudege tutagira abaderevu (drones) ndetse na misire za balistique. Perezida Trump yari yasabye Uburusiya guhagarika ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu nibura mu gihe cy’icyumweru kimwe kubera ubukonje bukabije. Trump yatangarije abanyamakuru muri White House ko Moscou yari yemeye icyo cyifuzo, ariko Uburusiya bwo buvuga ko icyo gihe cy’agahenge cyarangiye ku Cyumweru.
Biteganyijwe ko ibiganiro bishya bitangira kuri uyu wa Gatatu. Gusa Zelensky yavuze ko uruhare rw’intumwa za Ukraine rukwiye kongera gusuzumwa kubera ibyo bitero bishya. Yashinje Uburusiya ko bwakoresheje igihe cy’agahenge cyari cyasabwe na Trump mu kwegeranya ibisasu no gutegura ibindi bitero, aho kugikoresha mu gushyigikira inzira y’amahoro.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Sir Keir Starmer yavuganye kuri telefoni na Perezida Trump ku wa Kabiri, baganira ku miterere y’intambara muri Ukraine ndetse n’ibi bitero bishya. Starmer yavuze ko gutera ibikorwaremezo by’igihugu, cyane cyane ibigo by’ingufu, ari “ubugome bukabije”.
Zelensky yavuze ko Kyiv itegereje kureba icyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakora nyuma y’ibi bitero by’Uburusiya.
Chadadi Habimana



















