Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Havumbuwe inyubako ikorerwamo iPhones z’inyiganano

Monday 31 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Inzego z’umutekano za Mozambique zataye muri yombi Abashinwa babiri bakurikiranyweho icyaha cyo kwigana telefone z’uruganda rw’Abanayerika Apple zizwi nka ‘iPhone’.

Ubwo aba Bashinwa bafatwaga basanganywe iPhones z’inyiganano 1165. Bivugwa ko bari barafashe inyubako nini ‘apartment’ imwe iherereye mu Murwa Mukuru, Maputo bayihindura nk’uruganda ku buryo ariho bakoreraga ibi bikorwa byose.

Polisi ya Mozambique yatangaje ko aba Bashinwa bari bafite ikoranabuhanga rihambaye ku buryo buri iPhone bakoze babashaga no kuyiha imibare iyiranga uzwi nka ‘serial numbers’.

Uru rwego rw’umutekano rwakomeje ruvuga ko iyi ‘apartment’ yakoreshwaga nk’uruganda ruteranyirizwamo telefone ubundi zijya kugurishirizwa ahazwi nka Alto-Maè area.

Abafashwe bavuga ko barengana kuko ibyo bakoraga nta cyaha kirimo.

Mu busanzwe ikoranabuhanga rya telefone za ‘Apple’ rikorerwa muri California ahari icyicaro gikuru cy’iki kigo ariko zigateranyirizwa mu Bushinwa ahari inganda z’iki kigo zitandukanye.

Mu bihe bitandukanye Apple yagiye igaragaza ko ibangamiwe n’abigana telefone zayo.

iPhones z’inyiganano usanga iyo uzirebye inyuma bigoye kuzitandukanya n’iza nyazo, gusa mu mikorere ziba zitandukanye. Hari igihe usanga iy’inyiganano ikoresha ‘Android’ mu gihe iza nyazo zikoresha ‘ios’ cyangwa ugasanga ikoranabuhanga rya ‘finger print’ na ‘face id’ ndetse n’ibindi bijyanye na camera bidakora.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru