Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda ko umubare w’abanyeshuri biga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro uzamuka ukagera kuri 60% ku kigero cy’abajya mu yandi masomo umunyeshuri akurikira, ikigero cy’abakobwa bitabira ayo masomo nacyo kimaze kigera kuri 43%.
Umwaka ushize wa 2023 ikigero cy’abakobwa bitabiraga bene ayo masomo cyari kuri 15%, ubu kikaba kimaze kwikuba hafi 3. Mu 2023 umubare w’abakobwa biga aya masomo bari 15%.
Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi, yavuze ko abakobwa ugereranyije n’abahungu umubare wabo mu mashuri y’imyuga, tekinike n’ubumenyingiro bakiri bake nubwo bidakabije nko mu myaka yashize.
Ati “Abakobwa ubu bageze kuri 43% by’abanyeshuri dufite mu mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro. Ikibazo kiriho ni uko usanga hari progaramu bajyamo cyane n’izindi batajyamo cyane”.
Eng.Umukunzi yavuze ko Leta yashyizeho gahunda zigamije gushishikariza abakobwa kujya mu mashami batitabiraga kujyamo cyane bitewe n’umuco.
Ati “Usanga mu bwubatsi ari bake, mu bikorerwa mu nganda (manufacturing) ugasanga ni bake. Twashyizeho gahunda zo kubereka ko nabo bashoboye nka basaza babo”.
Muri izo gahunda harimo kubafasha kujya kwiga nta kiguzi (scholarships), aho RTB ifite umushinga ugamije kongera umubare w’abana b’abakobwa muri porogaramu batitabira cyane aho iteganya guha ‘scholarships’ abakobwa 4000.
Ikindi kiri gukorwa ni ukongera mu bigo by’amashuri byigisha imyuga n’ubumenyingiro ibikorwaremezo byorohereza abakobwa.
Ati “N’ibikoresho tugura uyu munsi ni ibigezweho, si bya bindi bisaba imbaraga nyinshi cyane ku buryo umukobwa yavuga ngo simfite imbaraga zingana n’iza musaza wanjye, nubwo nabyo atari byo mu by’ukuri. Ubu noneho hagiyemo n’ikoranabuhanga ku buryo nta kazi gahari kakorwa n’umuhungu umukobwa atakora”.
Urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (RTB) rwashyizweho na Leta y’u Rwanda mu 2020, ruhabwa inshingano yo guteza imbere ireme ry’uburezi, n’impano mu mashuri y’imyuga na tekinike hagamijwe guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Nubwo umubare w’abakobwa n’abahungu bagana ayo masomo ugenda uzamuka, benshi mu bayigamio usanga bagifite ikibazo gikomeye cy’aho kwimenyereza umwuga, cyane ko abikorera bataraha umwanya munini uruhare rwo kuzamura uburezi mu guha abiga imyuga kwimenyereza umwuga.
Yanditswe na Samuel Mutungirehe

























