Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Mukansanga Salima azasifura imikino y’igikombe cy’Isi kizabera muri Quatar

Thursday 19 May 2022
    Yasomwe na

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA yemeje ko umusifuzi w’Umunyarwanda Mukansanga Salima azasifura imikino y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza mu mpera z’uyu mwaka 2022.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gicurasi 2022, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA, ryatangaje urutonde rw’abasifuzi 36 bazasifura mu kibuga hagati mu mikino y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar, muri bo harimo abagore batatu barimo n’Umunyarwanda Mukansanga Salima.

Ni ubwa mbere Umunyarwanda agiye gusifura imikino y’igikombe cy’Isi kuva yatangira gukinwa kuva mu 1930, Mukansanga Salima akaba anaheruka kuba umugore wa mbere wasifuye imikino y’igikombe cya Afurika giheruka kubera muri Cameroon.

Mu bandi bagore bazasifura muri iyi mikino barimo Stephanie Frappart ukomoka mu Bufaransa ndetse na Yoshimi Yamashita wo mu Buyapani, bose bazajya bagaragara mu mikino y’igikombe cy’Isi.

Uyu mufaransa Frappart yarahega gusifura mu mikino ya UEFA Champions League y’abagabo, mu majonjora y’imikino y’igikombe cy’Isi, ndetse muri uku kwezi azasifura n’umukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu cy’u Bufaransa.

Ni igikombe cy’isi kigiye gukinwa ku nshuro ya 22 kuva tariki 21 Ugushyingo kugera tariki 18 Ukuboza 2022.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru