Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Imikino yo kwishyura y’umunsi wa 16 ya Primus National League yatangiye kuru uyu wa Gatandatu, aho Gasogi United itarifite Perezida wayo kubera ko ari mu bihano byo kutagera kuri stade yatsinze Marine fc ibitego 3-2.
Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, wakereweho isaha irenga ku masaha asanzwe yari ateganijwe, bitewe n’umukino wabanje wa shampiona y’abagore wabanje gukinirwa kuri iyi stade.
Abantu batunguwe no kubona imfura ya KNC ariyo yicaye mu ntebe ya Se, abakinnyi ba Gasogi United nabo bari bazanye umwambaro wanditseho amagambo avuga ko bahabereye umuyobozi wabo KNC wahanwe kutagera kuri stade mu gihe kingana n’mikino itandatu.
Gusatirana ku makipe yombi nibyo byaranze uyu mukino gusa ahagana ku munota wa 2’ Marine fc yabonye uburyo bwiza bwari bubyare igitego ariko umuzamu awukuramo ku munota wa 19’ gusa umusore wa Gasogi United witwa Rugangazi Prosper yaje gufungura amazamu.
Ku munota wa 26’ Gasogi United yabonye Penaliti yatewe neza na Hassan Djibirine, Igice cya Mbere kigiye kurangira Marine yabonye Penaliti maze yinjizwa na Ishimwe Fiston, Igice cya Mbere cyarangiye ari ibitego 2-1.
Mu gice cya Kabiri umukino watangiranye ingufu nyinshi ikipe ya Marine fc igenda isatira ishaka kwishyura Ku munota wa 48’ umukinnyi bita Hakizimana Felcien yaje gutsindira iyi Kipe igitego cya 2 , Ku munota wa 72’ w’umukino Gasogi United yabonye igitego cya Gatatu cyinjijwe na Theodore Christian.
Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu ni aho Mukura victory sport yatsinze Rayon sports igitego 1-0 , cyabonetse Ku munota wa 32’ gitsinzwe kuri Penaliti yatewe na Opoku.






















