Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Abacuruzi bari kwishyuzwa amahooro aruta igishooro

Friday 4 August 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abacururiza mu isoko rya Karwasa, mu karere ka Musanze baravuga baremerewe no gusabwa amafaranga yitwa ay’isuku aruta igishoro aza yiyongera n’ubundi ku 1000rwf cy’isuku bishyura Rwanda Revenue buri kwezi.

Ni amafaranga bavuga ko bakwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gacaca, nayo buyita ay’isuku.

Babibwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri iryo soko bakoreramo, bakifuza ko baganirizwa bakumva igihombo abateza cyane ko basabwa amafaranga bavuga ko arenze igishoro baba bafite.

Mukanoheli Emerance, yagize ati: "Amafaranga ya hano muri iri soko araturemereye ugereranyije n’imisoro dutanga, dutanga ipatate y’ibihumbi 6,000 buri mwaka, dutanga 1000 cy’isuku rusange cya Rwanda Revenue, mbere twishyuraga 500 y’isuku ya hano none tugeze ku mafara 1500 ya buri kwezi kandi mu by’ukuri ntayo ducuruza (gifatika)."

Undi witwa Claudine yagize ati: "Barimo kutubaza amafaranga menshi arenze ubushobozi bwacu, hari amafaranga twari dusanzwe twishyura yiyongera ku musoro rusange, turifuza ko badusubiza kuri 500 twishyurga mbere, ariko aya mafaranga araturemereye cyane kandi urebye hano nta nyungu ifatika tubona, ubu twaba tumeze nkaho turimo gukorera ubuyobozi gusa."

Aba bacuruzi bakomeza basaba ko isuku ari ngombwa ariko ngo bakwa amafaranga menshi ugereranyije n’ingano y’ibyo bcuruza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacaca, Nsengimana Aimable avuga ko aya mafaranga bayakwa mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo mu kwimakaza isuka.

Yagize ati: "Abacuruza bakoze inama bishakamo ibisubizo kugira ngo bishakemo ubushobozi bujyanye n’amafaranga yo kujya yishyurwa rwiyemezamirimo, murabizi ko iri soko ryahoze rifite umwanda ukabije, ntabwo rero amafaranga bishyuraga mbere yari kuguma uko yarari. Bakwiye guhindura imyumvire, kandi uyu rwiyemezamirimo akorana mu buryo bwihariye na komite y’isoko, kuko ntabwo ajya kuri konti y’Umurenge, gusa yenda turongera twicare tubiganireho."

Isoko rya Karwasa usanga ririmo urujya n’uruza rw’abantu baje kugura ibiribwa bitandukanye birimo ibirayi, imboga n’imbuto gusa hari n’amaduka akikije iri soko acururizwamo imyenda, n’ibindi bikoresho byo mu nzu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru