Yanditswe na Alice Umugiraneza
Abatuye mu Murenge wa Muhoza ahakunze kugaragara amagaraje akora ubukanishi butandukanye bw’ibinyabiziga akorere hagati mu ngo z’abaturage bavuga ko ababangamiwe n’umwanda uvayo, urusaku n’ibindi bikanga ko byahumanya ubuzima bwabo binyuze mu mwuka.
Aba baturage bavuga ko babura uko bagaragaza ikibazo bafite cyane ko banyiri ayo magaraje ari bamwe mu bavuga rikijyana, bakabona ari ukwiteranya nabo, bagahitamo guceceka bya mbuze uko ngira kuko babona nubundi ibyo bavuga ubuyobozi butabiha agaciro.
Zimwe mu mbogamizi aba baturahe bavuga bahura nazo muri uko gutura hagati y’amagaraje birimo kuba iyo imodoka zinjira cyangwa zisohoka mu igaraje hari igihe zibasenyera, hakaba urusaku rw’imashini rubatera umunaniro w’ubwonko (stress), umwuka mubi usohokamo winjira mu ngo zabo ushobora kuba wakwangiza imyanya y’ubuhumekero cyane ku bana bato.
Abaganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo barimo uwo twahaye izina rya Akimana Rachel, ku bw’umutekano we.
Yagize ati "Biratubangamiye ariko nkatwe ntacyo twabikoraho kuko iyo ubivuze bihita bibyara inzangano ukobona byanagukoraho, kuko iyo umuntu afite ubushobozi bwo kuba yashinga igaraje aba agusumbya ubushobozi no muri Leta, ntacyo wamuvugaho bigatuma rubanda rugufi duhitamo kwicecekera kandi atari uko tunyuzwe."
Undi nawe ubangamiwe n’ayo magaraje akorera mu ngo yagaragaje uko abangamiye ubuzima bw’abana.
Yagize ati "Ikibazo cy’amagaraje nk’ababyeyi ntikitworoheye, kuko iyo imashini zirimo gukora umwana ntiyasinzira ngo umuryamishe; hari ukuntu bacanga amarangi akagira umunuko wihariye, Uba wumva umutima ugiye gusimbuka. Ndibuka mfite inda y’uyu mwana muto mpetse kubera ukuntu ayo marangi basiga imodoka anuka nahoraga numva nicyo mfite mu nda kigiye kunca mu kanwa."
Kandida nawe yagize ati "Ubundi tugira umutekano nijoro naho kumanywa nta mutekano tugira, keretse ahari bashatse uko batwimura kuko duhorana imitwe idakira kuko niyo utari mu rugo wumva ibintu bidihagura mu mutwe."
Aba baturage icyo bahurizaho ni uko nk’ubuyobozi bwareba aho aya magaraje yerekezwa mu mwanya wayo bityo bakabona umutekano cyane ko n’umwuka bahumeka bakeka ko nta buziranenge ufite.
Umukuru w’umudugudu, Sekimonyo Jean Claude nawe ufite igaraje ariko we yita ateriye de sudire ikorera hagati mu ngo z’abaturage yemeza ko nawe abona bibangamye ariko akagira inama abo baturage kuzabitangamo ikirego.
Yagize ati "Kuba aya magaraje akorera hagati mu baturage byo birabangamye, kuko nkiyo barimo gucura cyangwa basudira wumva bibangamye; nanjye nuko mbandi mu nyungu zanjye kandi aho nkorera akaba ariho ntuye, nanjye ari undi uhakorera byaba bimbangamiye.
Ariko umuturage ufite ikibazo azajye gutanga ikirego ubwo ubuyobozi buzaza burebe serivisi zitanga akamaro zifitiye abantu nibubona bibangamiye abaturage bagira inama umuntu ukora ibyo bintu; bamugira Inama yo kubihagarika, bamugira inama yo kubyimura cyangwa gukora ibidasakuza. Ibyo byose ntabwo ubuyobozi bubereyeho gusenya ibintu bifitiye umuturage akamaro."
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze butangaza ko mu gishushanyombonera cyemejwe mu kwezi kwa 12 mu mwaka washize wa 2021 hari ahagenewe ibikorwa nk’ibyo.
Umuyobozi wa karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Musanze, Mpuhwe Andrew Rucyahana, yagize ati "Ubu muri uku kwezi kwa 2 hari ubukangurambaga bwo guhuza ubuyobozi bwayo magaraje, amakoperative harimo na campani kugira ngo dutangire kubaganiriza ku bikorwa byabo."
Yakomeje agira ati "Ariko iby’ibanze twari twabihaye agakiriro, ubu kamaze kwimuka turakurikizaho ikindi gice cy’amagaraje, ku buryo nko mu kwezi kwa 3 nabyo bizaba bifite umurongo."


















