Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Guturana n’ishuri Brotherhood Nursery School byabahinduriye imibereho

Monday 16 September 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturanye ndetse bahawe akazi n’ishuri Brotherhood Nursery School ryo mu karere ka Musanze baravuga ko imibereho yabo yahindutse bitewe nuko basigaye babona amafaranga abafasha kwiteza imbere.

Brotherhood Nursery School ni ishuri riherereye mu murenge wa Kimonyi, Akagari ka Ruriba, mu mudugudu wa Rurembo ho mu karere ka Musanze. Ritanga uburezi ku bana ndetse rikanatanga uburyo bw’imibereho ku barituriye n’abarirereramo, mu buryo wakita magirirane.

Abaganiye na Mamaurwagasabo.rw baharerera bavuga ko mbere bari mu buzima bubi, bitewe no kutagira akazi ariko ubu ngo abana babo babigishiriza ubuntu kandi nabo bagahembwa neza bityo bakiteza imbere.

Nyirangirumwami Beatrice ni umwe mu bakora isuku muri iri shuri, yagize ati: "Ndashimira ubuyobozi bw’ishuri ko bampaye akazi ko gukora isuku hano, nta bushobozi nari mfite bwo kujyana abana banjye mu ishuri ryiza, nari wa muntu utagira shinge na rugero ariko ubu nsigaye mbona amafaranga yo kwishyura mituweli, abana banjye barya hano mu kigo; ntabwo narinzi kwigurira igitenge ariko ubu nsigaye mfatanya n’umugabo mu rugo ubu ntakibazo dufite, tubikesha iri shuri."

Inyungu za Brotherhood Nursery School ntizigarukira ku baturage gusa ahubwo no ku barimu nk’uko Uwimpuhwe Jimmy uryigishamo abihamya.

Ati: "Naje kwigisha hano narimaze igihe ntakazi mfite, ndi mfubyi, narinzi ko ntazigera ngira imibereho myiza ariko hano barampemba , baranshumbikira, mbese ubuzima bwarahindutse."

Umuyobozi w’iri shuri Brotherhood nursery school Nsengumuremyi Edison avuga ko gutekereza kuzana ishuri muri Kimonyi bishingiye mu gukomeza guteza imbere uburezi kuri bose no kwegereza ababyeyi amashuri kugira ngo bibarinde gukora ingendo za hato na hato. Akomeza avuga ko bashimira Perezida Kagame washyize ingufu mu burezi bw’u Rwanda.

Yagize ati: "Reka mbanze nshimire Perezida Kagame washyigikiye uburezi kuri bose, mu byukuri kuzana ishuri hano muri Kimonyi twagiye tubisabwa n’ababyeyi kenshi, ndetse hari abo dufasha batishyura kubera ko ntabushobozi, ikindi hari ababyeyi bakoraga ingendo bajyanye abana ku ishuri ariko twazanye ishuri hano kugira ngo ryegere ababyeyi ndetse buri wese agire ubushobozi mu kurerera hano muri brotherhood nursery school, hari n’ababyeyi baburaga aho bigishiriza abana kubera nta mashuri y’incuke yari hano hafi."

Uyu muyobozi akomeza agira ati: "Twagiye mu bihugu duturanye tuzana abarimu bashoboye kugira ngo baze bafatanye n’abandi b’Abanyarwanda dufite, ibi ni muri rwa rwego rwo gukomeza guteza imbere uburezi bufite ireme kugira ngo abana b’u Rwanda bige neza kandi batekanye mu gihugu cyacu cyiza kandi kiyobowe neza. Hano dufite abakozi twafashije bakora hano mu kigo, ubu nibo bababwira akamaro ko kuba twarazanye ishuri hano."

Ishuri brotherhood nursery school rifite ibyiciro by’incuke aeibyo Baby class, Middle class na Top class. Bafite kandi amashuri abanza guhera muri P1 na P 2 ndetse ngo barifuza ko bazakomeza kuzageza no mu mashuri yisumbuye (High school). Ni ishuri rimaze imyaka itatu rikora ngo barashaka kuzakomeza gusigasira umusingi w’uburezi buhamye.

Mu bindi umuyobozi w’ishuri yagarutseho amara impungenge ababyeyi anabashimira uruhare rwabo ngo nuko ibyo ikigo NESA cyabasabye gukora, birimo gushyiraho imyicundo y’abana ihagije, kwagura ikibuga, kongera amashuri byose byakozwe akaba ariho ahera asaba ko bakomeza kubazanira abana.

Mu zindi ntego z’iri shuri ngo nuguteza imbere impano z’abakiri bato mu gukina umupira w’amaguru, aho basaba ababyeyi kubagana bagafatanya mu kurerera u Rwanda.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru