Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Musanze: Ikipe ya MCC igiye gutegura irushanwa rwo gusiganwa ku magare

Wednesday 3 November 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

Musanze Cycling Club "MCC" ni ikipe yo mu karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, imaze umwaka urenga ishinzwe irimo yo gutegura amarushanwa yo gusiganwa ku magare mu rwego rwo gukomeza kumenyereza abakinnyi gukina amarushanwa akomeye.

MCC iheruka kwitabira Irushanwa ryo "Gukunda Igihugu" aho yari ifitemo abakinnyi bagera kuri 5 bakaba baragerageje kwitwara neza ugereranyije n’uburyo batari bamenyeye amarushanwa ari naho umuyobozi Mukuru wayo Bwana Bizimana Festus avuga ko bagiye gukomereza gutegura amarushanwa afasha abana kumenyera.

Aganira n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw yavuze ko barimo gutegura irushanwa muri uku kwezi k’Ugushyingo, bizafasha abakinnyi gukomeza kumenyera amarushanwa .

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yarasoje irushanwa ryo "Gukunda Igihugu " umuyobozi wa Musanze Cycling Club Bizimana Festus washinze iyi Kipe yavuze ko nabo ubwabo bakwiye gutegura irushanwa badategereje Ishyirahamwe FERWACY ko ari ryo yihora riyitegura gusa.

Akomeza agira ati “Turi mu mukino w’amagare, natwe turi mu irushanwa, natwe ubwacu kandi tugomba gutegura amarushanwa, ntabwo tugomba gutegereza ko FERWACY ko ari yo itegura amarushanwa gusa, ahubwo natwe tuzajya tuyategura dutumire amakipe. Ibyo tubirimo kandi tuzabikora muri uku kwezi k’Ugushyingo, turateganya amarushanwa aho twakumvikana na FERWACY no mu buryo tuvuganye nayo kuko ni yo ihagarariye uyu mukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda"

IKipe ya Musanze Cycling Club yavutse mu Ukwakira 2020 aho bihaye intego yo kubaka ikipe ikomeye, cyane ko iherereye mu karere k’ubukerarugendo ndetse uyu muyobozi yatangaje ko bazakomeza kuyishyigikira bagakomeza kuzamura impano muri uyu mukino ukunzwe cyane ku ruhando mpuzamahanga .

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru