Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze:Kwimakaza imiyoborere myiza dushyira umuturage ku Isonga-Meya Claudien

Monday 29 September 2025
    Yasomwe na

Binyuze mu mikino y’umupira w’amaguru akarere ka Musanze gakomeje gahunda yo kwegera abaturage mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza.



Mu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yongeye gushimangira ko nk’abayobozi bafite inshingano yo gukorera umuturage.

Ibi byagarutsweho nyuma y’imikino yahuje abakozi bo ku rwego rw’akarere, abakozi b’imirenge ya Musanze na Muhoza ndetse n’abikorera PSF.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yagize ati”Ndagira ngo mbanze mbashimire mwebwe mwabashije kwitabira iyi mikino ya gicuti ihamije kwimakaza imiyoborere myiza no gushyira umuturage ku Isonga , Siporo ihuza abantu, ikindi mbasaba nukwitabira gahunda za Leta zirimo ejo heza, kugira isuku aho dutuye n’aho dukorera nk’abayobozi tuzakora inshingano zacu namwe nk’abaturage mwuzuze inshingano zanyu.”

Uyu muyobozi yakomeje asaba abayobozi b’akarere ka Musanze gukora cyane bita ku bibazo by’abaturage birimo no gukomeza gufatanya n’abarezi bitewe nuko aka karere kabaye akanyuma mu gutsindisha abanyeshuri muri uyu mwaka.

Abagore bo ku rwego rw’Akarere ka Musanze batsinze abagore bo ku rwego rw’Umurenge wa Musanze na Muhoza ndetse n’abikorera ibitego 2-0, mu bagabo abo ku rwego rw’Akarere batsinze ab’imirenge ibitego 3-1.

Iyi mikino izakomeza ibere mu mirenge itandukanye igize aka karere ka Musanze.

Jean Claude Ndayambaje

Amafoto yaranze igikorwa

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru