Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu karere ka Musanze, mu Murenge wa Muko, mu kagari ka Mburabuturo umudugudu wa Musenyi hari umubyeyi w’imyaka 30 witwa Izabayo Alliance Gloria ufite abana batatu urara asembera akaryama aho ageze.
Umubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga mu murenge wa Muko ku isaha ya saa 18h30’ z’umugoroba, yahuye n’uyu mubyeyi ari kumwe n’abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe, avuga ko atagira aho kuba ndetse ngo kuri ubu abana ntabwo banditse mu irangamimere.
Mu kiganiro uyu mubyeyi uri mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, yagize ati: "Nta buzima mfite, mbere narikodesherezaga hanyuma mbura ubushobozi; ngiye gucumbika kwa Musaza wanjye nawe aranyirukana none ubu ndara mu muhanda."
Izabayo akomeza avuga ko ubuyobozi bw’inzego zibanze buzi ikibazo cye ahubwo bumwirengagiza nkana kandi ikibazo kimukomereye, cyane ko abana afite nta numwe uhuje Se n’undi kandi batabitayeho.
Yagiye ati:"Byibuze ubuyobozi bumfashije bugatumizaho ba Se b’aba bana bakabandikisha bakava muri ubu buzima bubi turimo, byaba byiza kurushaho nanjye bakanshakira aho ndambika umusaya."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko Twagirimana Edouard yavuze ko uyu muturage atamuzi ariko ko agiye gukurikirana ikibazo cye.
Yagize ati: "Uyu muturage ntabwo muzi, kubera ko umurenge wa Muko uri munkengero z’umujyi wa Musanze; hari abaturuka hirya no hino bakaza tutabazi, gusa ngiye gukurikirana menye impamvu Izabayo Alliance arara asembera."
Mu yandi makuru twamenye ni nuko iyo uyu mubyeyi n’abana be bahuye n’irondo n’ijoro babafata bakajya kubacumbikira ku biro by’umurenge wa Muko bagataha mu gitondo.
Mu bindi uyu mubyeyi yatubwiye ni uko ba Se b’aba bana bose batuye muri uyu murenge wa Muko, ariko bakaba batamufasha kubarera, akaba ariho ahera asaba imiryango itegamiye kuri Leta irengera uburengazira n’imibereho y’umwana, kumufasha muri iki kibazo, ku buryo aba bana bagira aho babarizwa.



















