Abatuye mu Kirwa cya Nkombo batangaza ko bisanze banki zidashobora kwemera ingwate y’ubutaka bwabo uko bwaba bungana kose, ku buryo n’ibigo by’imari bidatanga inguzanyo irenze ibihumbi magana abiri ku muturage ushaka amafaranga yo gukora umushinga.
Hari mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Gashyantare 2025 ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yerekezaga ku kirwa cya Nkombo, umuwe mu mirenge igize akarere ka Rusizi, ni ikirwa gihereye mu kiyaga cya Kivu, hafi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Twifashije ubwato burimo abavuye guhaha mu mujyi wa Kamembe, ariko ukigera kuri icyo kirwa bimwe mu bibazo abahatuye bakwakiriza nuko iyo bagiye gusaba inguzanyo ku Murenge SACCO begerejwe bahabwa amafaranga macye atajyanye n’ingwate y’ubutaka batanze muri icyo kigo cy’imari.
Ngerageza Placide yavuze ko mu 2019 yagiye muri imwe muri banki zikorera mu Mujyi wa Rusizi, akeneye inguzanyo ya miliyoni 2Frw. Iyo banki imubaza niba afite ingwate, avuga ko afite isambu.
Yamutumye icyangombwa cy’ubutaka, agarutse banki isanze ari ubutaka bwo ku Kirwa cya Nkombo imusubiza ko ubutaka bwaho butemerwa nk’ingwate y’inguzanyo muri iyo banki.
Ati: “Iyo banki nayivuyemo njya mu yindi na yo bigenda uko. Ingaruka byangizeho ni uko umushinga nashakaga gukora ntashoboye kuwushyira mu bikorwa”.
SACCO ya Nkombo ni yo yonyine yemera guha abatuye ku Nkombo inguzanyo batanze ingwate y’ubutaka nayo ikagena imbibi.
Abaturage bakavuga ko iyi SACCO ibaha amafaranga make kandi na yo agatangwa atinze, ku buryo niba usaba inguzanyo yari afite umushinga wihutirwa ashaka gushyira mu bikorwa, iyamuha igihe cyararenze.
Mukeshimana Solange ni umutangabuhamya, avuga ko yagiye muri SACCO ya Nkombo akeneye inguzanyo ya miliyoni 1Frw kugira ngo yagure ubucuruzi bwe, imubwira ko izamuha ibihumbi 300Frw bituma yambuka Ikiyaga cya Kivu ajya kwaka iyi nguzanyo muri banki y’ubucuruzi yo mu Karere ka Rusizi.
Yagize ati: “Nagezeyo inguzanyo barayinyemerera, bansaba ingwate, mberetse icyangombwa cy’ubutaka mfite ku Nkombo, bambwira ko iyo ngwate batayemera, bansaba gushaka indi ngwate itari ubutaka bwo ku Nkombo”.
Umuyobozi w’agateganyo w’Aka karere ka Rusizi, Habimana Alfred, avuga ko hari icyo bagiye kubikoraho.
Yagize ati: "Reka tubaze abo mu mabanki batubwire impamvu ubundi tubakorere ubuvugizi."
Ikirwa cya Nkombo kigizwe n’utugari dutatu, umurenge wose ukaba utuwe n’abaturaga basaga ibihumbi 18. Nkombo ni umurenge muri Rusizi w’icyaro uziho kuba ufite amashanyarazi ku baturage hafi ya bose.
Guhabwa inguzanyo za banki bagatanga ingwate y’ubutaka bwabo, basanga ari kimwe mu byazamura imibereho yabo dore ko abenshi muri bo batunzwe n’ubucuruzi bw’ibikomoka ku mafi yo mu kiyaga cya Kivu kandi umusaruro wabyo ukaba uri kugenda ugabanuka.
Yanditswe na Sitio Ndori
























