Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyabihu: Abaturage babona uruganda rw’Ifiriti ari baringa

Wednesday 11 October 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu baribaza impamvu Uruganda rwari rwubakiye kuzakora ifiriti y’ibirayi ‘Nyabihu Potato Company’ rwarabahombeye mu mashyi no mu mudiho.

Ni uruganda rugiye kumara imyaka irindwi rudakora kandi rwaratwaye amafaranga atari make, arinaho bahera bavuga ko barubona nka baringa.

Rwubakiye gutunganya ibirayi birimo ifiriti n’ibicuruzwa ari bibisi rwubatswe mu mwaka wa 2016, muri gahunda ya ‘Inganda iwacu’ yo guteza imbere inganda z’imbere mu gihugu ariko ngo kuva rwubakwa rwakoze iminsi Mike ruhita ruhagarara batazi impamvu.

Umwe muri aba baturage witwa Fabien Nzabarera yagize ati: "Ubundi rero runo ruganda rwubatswe muri 2012, abayobozi baza kurutaha, turabyina tuzi ko tubonye uruganda kandi rwuzuye mbere y’ikaragiro kandi ryo rirakora l, ahubwo rumeze nka baringa aha ngaha, icyo twasaba ni uko bashaka umushoramari akaza akarukoresha icyo rwubakiwe."

Undi muturage yagize ati: "Twari tuzi ko uru ruganda rw’ibirayi rugiye kuduteza imbere ariko ntabwo ariko byagenze nkuko twari tubyiteze, murabona imyaka irashira indi igataha kandi abana bacu bari gukoramo bakabona akazi, ubu natwe twakabaye tugemura umusaruro wacu urimo ibirayi ariko murabona ko rudakora, turifuza ko rwakora rukabyazwa umusaruro."

Aba baturage bakomeza basaba ababishinzwe ko bagenzura neza bakamenya impamvu uru ruganda rudakora.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette yavuze ko impamvu uru ruganda rudakora habayemo ikibazo cy’imashini.

Yagize ati: "Habayeho ikibazo cy’imashini biza kuba ngombwa ko hatumizwa izindi mashini, ubu zaraje zabaye installe, (zashyizwemo). Aho zari zimariye kuza habayeho guhugura abantu bo kuzikoresha. Icyo nabwira abaturage ni uko iki kibazo kiri mu nzira zo gukemuka, icyo nicyo kibazo cyabayemo bituma bitinda; ntabwo nahita mvuga ngo ruzatangira ejo cyangwa ejobundi, nzabanza nganire nabo menye neza igihe natangariza abaturage amakuru nahagazeho."

Mu yandi makuru twahawe na bamwe mu bantu bazi neza uru ruganda ngo ni uko habayemo ibibazo bitandukanye birimo iby’umusaruro rutanga n’ibikoresho birimo ibyo gupfunyikamo ndetse nyuma y’aho byabonekeye ngo hajemo n’iby’imicungire mibi.

Uru ruganda ruheruka gukora muri Kanama mu 2016 rwatangaga umusaruro ungana na toni icyenda ku munsi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru