Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Nyabihu: Ahacururizwa inyama mu Isoko rya Kora, hateza umwanda

Wednesday 18 June 2025
    Yasomwe na

Bamwe mu baturage bagana isoko rya Kora riherereye mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, bagaraza ko batewe inkeke n’umwanda ujya urangwa muri rino soko by’umwihariko ahacururizwa inyama.


Ubwo umunyamakuru wa MamaUrwagasabo TV, yagera muri rino soko kuri uyu wa Kabiri yasanze ahacururizwa inyama hari umwanda ugararira amaso, nkaho ibisigazwa byazo byari bikiri aho zacururijwe.

Nubwo bitamworoheye kugira abaturage yasanze muri rino soko bavugane kuri iyi myitwarire ishobora guteza inkeke, icyakora hari bamwe bemeye bavugana nawe igihe gito.


Ahacururizwa inyama mu Isoko rya Kora, hagaragara umwanda

Umwe muri bano baturage twaganiriye yagize ati " Ni ukuvugango iyo bagiye kuza gucuruza inyama barabanza bakahakora isuku, aha ngaha kuri aya makaro, bahakora isuku, ubwo bagiye kuza mu kanya kuhakora isuku".

Yakomeje agira ati " nkubungubu mwadukorera ubuvugizi bakaza, bakareba wenda ukuntu babikosora nabo bakabaganiriza.

Ibi kandi bishimangirwa n’undi muturage twasanze muri rino Soko rya Kora. Nawe yunzemo agira ati " Wanazamo nyine (umwanda) wabura se? Hari harabuze umuntu wabikurikirana ahubwo, ni nkawe wabikurikirana. Bagomba kubaga sibabujijwe, ariko bagahita bashyiramo umuntu wo kuhoza".

Basaba ko hari icyakorwa, kugirango aha hantu ubundi hacururuzwa inyama hakaba haza mu ha mbere mu kurangwa n’isuku kugirango yitabweho uko bikwiye.


Mu Isoko rya Kora, hacururizwamo ibicuruzwa bitandukanye

Ubwo twahamagara kuri telefone Jean Claude Nsengimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe ngo agira icyo atubwira kuri kino kibazo, yatubwiye ko atwaye twemeranywa ko twaza kuvugana nyuma, gusa ubwo twongera kumuhamagara ntabwo yabashije kutwitaba. Gusa yaramaze kutubwira ko aba bacuruza inyama aha hantu bahagaritswe, nubwo twebwe tuhagera twasanze bigaragara ko haherutse gukorerwa vuba.

Isoko rya Kora, rikaba riganwa n’umubare w’abaturage utari muto mu ngeri zitandukanye, rigacurizwamo ibicuruzwa bitandukanye, byiganjemo ibiribwa ndetse nibyo kwambara.

Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru