Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Nyagatare: Batwarwa abakiriya n’abadatanga imisoro

Monday 1 September 2025
    Yasomwe na

Abacururiza mu isoko rya Musheri barinubira ko bagenzi babo basohoka muri iri soko bakajya gukorera aho badatanga imisoro.

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu isoko rya Musheri riherereye mu murenge wa Musheri mu karere Ka Nyagatare, barinubira ko hari bagenzi babo bakwepa imisoro bakajya hanze y’isoko ibituma batangira ibicuruzwa kuri macye.

Uwitwa Mutuyimana Chantal ni umwe mu baganiriye natwe aho yagarutse ku mbogamizi bahura nazo aho yagize ati "ubu bagenzi bacu basigaye badutwara abakiriya bitewe nk’uko bo batangira ibicuruzwa kuri macye kubera ko batajya basora".

Undi nawe yunzemo ati "usanga abakiriya baza bagakomereza muri bene utwo dusoko nge mba mbona bizarangira natwe tugiye tukabasangayo isoko rigasigaramo ubusa".

Aba baturage bavuga ko bahura n’ibihombo bitewe n’aba bacuruzi. Aha niho bahera bifuza ko bagenzi babo nabo bagarurwa bagakorera hamwe nabo.

Ku muronko wa terefone twavuganye na mayor w’akarere ka Nyagatare Bwana Gasana Stephen, avuga ko abakorera muri bene utu dusoko bitemewe ko bashyiriweho ahantu hemewe hadateje akajagari.

Yagize ati "mu minsi yashize twashize imbaraga mu kubakira abacuruzi aho bakorera, Kandi nkeka bihagije ubwo rero biramutse bihari twakongera tugakurikirana". Uyu muyobozi aboneyeho gusaba abakorera muri utu dusoko ko babihagarika kuko bitemewe.

Iki kibazo si muri iri soko gusa kiri kuko usanga abaturage baragiye bakora bene utu dusoko mu rwego rwo gukwepa umusoro mu bice bitandukanye.

HAKIZIMANA Fisto

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru