Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyamasheke: Barataka ubucyene bubugarije bagasaba ko bafashwa

Friday 17 January 2025
    Yasomwe na

Hari abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko bugarijwe n’ubukene bukabije, ku buryo no kubona isambaza zo mu kiyaga cya Kivu baturiye ari ikibazo cy’ingutu, bagasaba ubuyobozi bw’aka Karere kubafasha kubona imishinga yagicyemura.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo kibarurishamibare ku mibereho y’ingo EICV5 muri 2022 bugaragaza ko Akarere ka Nyamasheke kari mu dufite umubare munini w’abantu bari mu bukene.

Bamwe mu batuye muri aka karere baganiriye na Mamaurwagasabo bagaragaza ko ubu bukene bubugarije ku buryo no kubona isambaza zo mu kiyaga cya Kivu baturiye bibagora.

Makurata Kansirida yagize ati: “Ubukene bwo burimo, bakabura ibyo bagura, ukumva ngo ikivu kirahari, indugu zirimo n’injanga zirahari. Ukumva ngo akarere karakize ariko harimo abakiriyemo abandi ari abacanshuro. Wabona ibyo bijumba ukaba aribyo uteka, waba utomboye ukabona iza kayonza (indagara).”

Anicet mutwayingabo yunzemo ati: “Ubukene burahari cyane, ugasanga nta bubasha dufite ku buryo kubona n’ibyo bijumba bikagorana. Akenshi biterwa nuko nta kazi gahari.”

Aha niho bahera basaba ko hashakishwa imishinga ibafasha kuva muri ubu bukene. bagize bati “Byacyemuka nk’abantu babonye akazi bakajya bahaha ndetse bakiteza imbere.”

Mupenzi Narcisse, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke avuga ko abateye imbere bakwiye gufasha abandi ariko nabo bagahaguruka bagakora bakareka gutegereza akimuhana.

Yagize ati: “Ariyo mpamvu ubona uteye imbere aba afite inshingano morale yo kureba ko mugenzi we atari gutera imbere, ikindi gishobora gufasha ni uguharanira kwigira kuko akimuhana kaza imvura ihise."

Akomeza avuga ko nubwo abantu bakwiye gukomeza kwigira ariko n’ubuyobozi buzakomeza gufasha ibyiciro by’abantu batishoboye.

Ati: “Bivuze ngo kuba umuntu yakumva yuko azafasha, azatera imbere hari ikivuye ahandi, bikwiye guhinduka ahubwo reta cyangwa abandi bagasigara bafasha bya byiciro by’abantu bafite intege nkeya, birimo nk’imfubyi zirera, abafite ubumuga badashobora gukora ariko buri wese ni ubutegereza ngo nanjye ndashoboye kuko akimuhana kaza imvura ihise.

Akarere ka Nyamasheke gakungahaye ku buhinzi bwa Kawa, icyayi ndetse kakaba gafite imirenge 10 ikora ku kiyaga cya Kivu, ahakorerwa uburobyi.

Ubushakashatsi bwa EICVya gatanu bugaragaza ko 69, n’ibice bitatu by’abatuye aka karere ari abakene naho 41 n’ibice bitanu bakaba bafite ubukene bukabije.

Yanditswe na Sitio Ndori

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru