Thursday . 16 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Nyamasheke: Imyaka 6 irashize babeshywa guhabwa umuriro, kandi barawuhoranye

Monday 18 August 2025
    Yasomwe na

Bamwe mu baturage bo mu tugari twa Banda na Gakenke turi hagati mu ishyamba rya Nyungwe mu murenge wa Rangiro, bamaze imyaka itandatu badafite umuriro w’amanyarazi nyuma y’aho muri 2019 inkuba ikubise ibikoresho by’mirasire y’izuba byatumaga babona umuriro w’amashayarwazi.


Inkuba yakubise ibikoresho bitanga umuriro w’imirasire y’izuba.

Mu 2017 nibwo umushoramari yashyize ibikoresho bihindura imirasire y’izuba igatanga ingufu z’amashanyarazi mu isantire ya Banda yo mu Kagari ka Banda mu murenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke.



Uyu mushinga wa miliyoni 120 Frw wari ufite intego yo gucanira ingo zisaga 500 wakomwe mu nkokora mu 2019 n’inkuba yangije ibikoresho by’umuriro w’amashanyarazi umaze gucanira imiryango 171.



Mu 2022 umushoramari yaguze imashini zimufasha kuringaniza umuriro w’amashanyarazi (stablisateurs) anagura umurindankuba, bituma abaturage bongera kubona umuriro iminsi mike, nabwo bihita byongera gupfa kuko batiri zamufashaga kubika umuriro zari zaramaze gusaza.



Dukuzumuremyi Donath, umwarimu ku ishuri ribanza rya Gasanana, yavuze ko uyu muriro w’amashanyarazi ugikora wabafashaga, haba mu rugo aho atuye no ku kigo yigishaho.



Yagize ati “Tutarabona uyu muriro twakoraga urugendo rw’ibilometero 20 tujya gushaka umuriro wa telefoni. Uyu muriro aho tuwuboneye ubuzima bwarahindutse mu kigo tugura imashini ifotora, abakire bo mu isantere ya Banda bagura ibyuma bisya, ukeneye umuriro akawubona hafi. Icyifuzo cyacu ni uko baduha umuriro uhoraho utari uw’imirasire y’izuba”.



Mukakarangwa Francine, ukorera ubucuruzi mu isantere ya Banda avuga ko abayobozi bose babasuye babizeza ko ikibazo cyo kutagira umuriro w’amashanyarazi kiri hafi gukemuka ariko bagategereza amaso agahera mu kirere.



Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yasabye akarere ka Nyamasheke kwicarana na REG bakandikira Minisiteri y’Ibikorwaremezo bayisaba guhindura igishushanyombonera ku buryo Banda ihabwa umuriro ufatiye ku muyoboro mugari.


Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco yahaye icyizere abatuye muri Bande ko bazabona umuriro

Yagize ati “Nyuma yo guhindura igishushanyombonera hazakurikiraho gukora inyigo, yo kureba umubare wa transformateur zikenewe, no kureba niba uwo muriro uzaturuka ku muyoboro wo muri Nyungwe cyangwa ku muyoboro wa Cyato”.



Kugeza ubu, Akarere ka Nyamasheke kageze kuri 74,27% mu kwegereza amashanyarazi abaturage, kandi ahakiri ijanisha rito mu kwegereza abaturage amashanyarazi ni mu mirenge ituriye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.



Sitio NDOLI

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru